Uwahoze ari Perezida yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Urukiko rwo mu murwa mukuru Seoul rwakatiye uwahoze ari Perezida wa Korea y’Epfo, Yoon Suk-yeol, igifungo cy’imyaka itanu. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kubangamira ubutabera no gukoresha nabi ububasha,mu rubanza rwa mbere muri nyinshi zimutegereje zishingiye ku kugerageza kunanirwa gushyiraho itegeko rya gisirikare mu Ukuboza (12) 2024, igikorwa cyateje impaka muri politiki y'iki gihugu.

kwamamaza

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama (01), urukiko rw’akarere ka Seoul rwemeje ko Yoon Suk-yeol, w’imyaka 65, yakoze ibyaha byo kubangamira inzego z’ubutabera no gukoresha nabi ububasha yari afite ubwo yari Perezida. Ibi ni byo byemezo bya mbere by’inzego z’ubutabera afatiwe ku bikorwa byakurikiye igerageza mu kunanirwa gushyiraho itegeko rya gisirikare mu mpera za 2024.

Nubwo Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko ahanishwa igifungo cy’imyaka icumi, urukiko rwafashe icyemezo cyo kumukatira imyaka itanu, rugaragaza ko ari igihano cyoroshye ugereranyije n’icyari cyasabwe.

Iki cyemezo kije hashize umwaka urenga Yoon yisanze mu ntambara ya politiki n'Inteko Ishinga Amategeko, byarangiye akuwe mu nshingano nyuma y’amezi y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage.

Urubanza rwasomwe kuri uyu wa Gatanu rwari rwerekeye igice cyihariye ariko gishushanya uburemere bw’iki kibazo, aho Yoon yashinjwaga kudatumira bamwe mu baminisitiri mu nama y’ingenzi yategurwaga ku itegeko rya gisirikare, ndetse no kubangamira abashinzwe iperereza bari baje kumuta muri yombi.

Mu byumweru byabanje, Yoon yari yikingiranye mu rugo rwe i Seoul arinzwe n’abashinzwe umutekano we bwite, kugeza ubwo igikorwa cya mbere cya Polisi cyo kumufata cyari cyananiranye. Nyuma yaho, yafashwe muri Mutarama (01) mu gikorwa gikomeye cyamaze amasaha menshi, aba Perezida wa mbere wa Korea y’Epfo uri ku butegetsi utawe muri yombi.

Mu gusoma umwanzuro w'urubanza, Perezida w’urukiko Baek Dae-hyun, yagize ati: “Nubwo yari afite inshingano zo kurengera Itegeko Nshinga n’Igihugu kurusha undi wese, uregwa yagaragaje imyitwarire irisuzuguza.”

Nubwo yakatiwe, Yoon Suk-yeol aracyari mu bibazo bikomeye imbere y'amategeko, kuko akurikiranyweho ibindi byaha  birindwi. Ikomeye kurusha izindi ni iy’ubwigomeke ku butegetsi (insurrection), aho Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’urupfu, kandi umwanzuro wayo uteganyijwe muri Gashyantare (02).

Iki kibazo gikomeje kugaragaza uburemere bw’ingaruka z'ibyaha akurikiranyweho. cyane ibyo gushyira mu byago umutekano n’ituze bya politiki muri Korea y’Epfo.

 Jan 16, 2026 - 11:46