Ukraine: Ingabo z’Uburusiya zavuye muri Kherson, Poutine ashyiraho itegeko rishya rya gisilikari

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yategetse ko hashyirwaho amategeko mashya ya gisirikare mu turere tune twigaruriwe. Nimugihe kur’uyu wa gatatu, ubuyobozi bwashyizweho bwasabwe kuva muri Kherson nyuma y’uko ingabo za Ukraine zikomeje gutera imbere ku rugamba. Nubwo bimeze bityo ariko, ingabo z’Uburusiya zisabwa kurwana kugeza zipfuye.

kwamamaza

Kuri uyu wa gatatu nibwo Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin, yategetse ko hashyirwaho amategeko mashya ya gisirikare mu turere tune twa Ukraine twa Donetsk, Lugansk, Kherson ndetse na Zaporizhia, Moscou iherutse kwiyomekaho muri Nzeri (9).

 Iki cyemezo Perezida Putin yagitangarije mu nama y’akanama gashinzwe umutekano yanyujijwe kuri televiziyo. Ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Kreml, byahise bitangaza amategeko y’intambara agomba guhita atangira gukurikizwa muri utwo turere kuva ku wa kane saa sita z'ijoro.

Ibi bitangajwe mugihe mbere ubutegsti bwo muri utu turere bwari bwatangaje ko abahatuye bagomba kwimurirwa ku nkombe ya Dnieper muri Kherson.

Mu mashusho yerekanywe n’ibitangazamakuru byo mu Burusiya yerekanye abimuwe binjizwa kugira ngo bafashwe kwambuka uruzi.

Vladimir Saldo, umutegetsi washyizweho n’Uburusiya muri Kherson, yatangarije Rossiya 24, ko “Kuva uyu munsi, inzego zose z’iri ku butegetsi zikorera mu mujyi, ubutegetsi bwa gisivile, n’ubwa gisilikari, za minisiteri zose, zose zimukiye ku nkombe y’ibumoso.”

Yongeraho ko “ uko umujyi uzaba kose ariko tugomba kumenya neza ko abaturage batekanye. Nta muntu duteganya gusiga muri Kherson. Ingabo zizarwana kugeza zipfuye.”

Saldo yavuze ko abasivile babujijwe kwinjira muri Kherson mu gice kigenzuwe n’Uburusiya mu gihe cy’iminsi irindwi.

Nimugihe kandi biteganyijwe ko igikorwa cyo kwimura abaturage gishobora gutwara nibura iminsi 6, nabwo igihe buri munsi hazajya himurwa abasivile bagera ku 10 000.Buvuga ko kandi abaturage bazabishaka bazoherezwa mu Burusiya.

 Ibiro ntaramakuru Ria-Novosti byatangaje ko hari abiyandikishije binyuze ku miyoboro ya telefoni nyuma yo kohererezwa ubutumwa bugufi bubasaba kwimuka mbere yo kuraswaho n’ingaboza Ukraine. 

Nimugihe  Gen. Serge Surovikin, ushinzwe ibikorwa bya gisilikari muri Ukraine, yaraye atangarije Rossiya 24, ko ingabo z’Uburusiya zigiye kubanza guharanira ko abaturage bimurwa I Kherson ku by’umutekano.

 Kherson yagizwe umujyi w’uturere twose Uburusiya bwiyometseho muri Nzeri (9), uyu mujenerali avuga ko wibasiwe n’ibitero by’ingabo za Ukraine, cyane ku bikorwaremezo.

 Anavuga ko “Ibindi bikorwa bijyanye n'umujyi wa Kherson ubwabyo bizaterwa n'ibibazo bya gisirikare.” Nimugihe Leta ya Kiev ikomeje gushinja Uburusiya iterabwoba ku batuye Kherson, kugira ngo yimure abaturage ishingiye ku makuru y’ibinyoma iri gukwirakwiza.

 Oct 19, 2022 - 16:45