
Utubari ducuruza amasaha yose duteza umutekano muke, Polisi hari icyo isaba abaturage
Mar 27, 2025 - 09:15
Mugihe hari amasaha yagenwe yo gufunga no gufungura utubari kugirango abatujyamo babanze mu yindi mirimo ituma babasha kubaho, hari bamwe mu baturage batuye mu bice bya Cyahafi, Gitega na Nyamirambo bavuga ko hari utubari dukora amasaha yose, abatujyamo bakaba aribo bavamo abahungabanya umutekano.
kwamamaza
Bamwe mu baturage bagaragaza impungenge z'utu tubari dufungura amasaha yose kandi tugacuruza inzoga za make zirimo ibyuma, abiri n’umwana n'andi moko atandukanye, bavuga ko aritwo ntandaro z’ubujura ndetse n'ibindi bikorwa by’urugomo bitandukanye bikurura ubukene ndetse n’umutekano muke.
Umwe ati "bariya biba bigaragara ko ari imburamikoro, ntabwo iki gihe ari icyo kunywa ahubwo iki gihe ni icy'akazi, biriya bikurura ubujura, ni hahandi utambuka umuntu agahita agushikuza nka telefone, ntabwo wabyuka wicaye kuriya ngo ufate agacupa k'abiri n’umwana ngo utunge urugo".
Undi ati "bamwe bibabuza gukora akazi, abandi bakaba bahungabanya umutekano w'abaturage, aho umuntu yakabyutse ashaka icyo akora akabyuka ajya mu bubari kandi bitemewe".
Undi nawe ati "nibyo byorora ubujura, banywera ayo bakuye he batakoze, baba bibye barangiza bakanywa mu masaha y'akazi, ubwo abandi bari mu kazi bo baba bari mu kabari, bagombye kujya bafunga utubari bakadufungura amasaha y'akazi arangiye".
CIP Wellars Gahonzire, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, avuga ko aba bacuruzi b’utubari bakora aya makosa babizi, kandi ko iyo bafashwe bahanwa, agasaba abaturage ko bajya batanga amakuru kugirango aba babaca mu rihumye bagacuruza inzoga rimwe na rimwe z'inkorano bafatwe bafungirwe ndetse banacibwe amande.
Ati "birashoboka ko hari bamwe bashobora kurenga ku mabwiriza bagacunga inzego z'umutekano cyangwa se inzego z'ibanze aho batababona bagafungura bakaba bacuruza ariko ubikoze wese aba abizi ko yishe amabwiriza aba aniteguye no guhanwa, kugirango hakorwe ubugenzuzi bw'utubari atari n'udufungura mbere y'amasaha gusa hari n'utubari tutujuje ubuziranenge usanga ducuruza n'izo nzoga ntoya iyo tunabafashe bo turanabafungira na banyirazo bagafatwa".
Akomeza agira ati "ubugenzuzi bwo buhoraho, burakorwa dufatanyije n'abaturage badutungira agatoki batubwira aho icyo kibazo kiba giherereye kugirango tugikurikirane dufatanyije n'izindi nzego z'ibanze, birashoboka ko ubugenzuzi bwaba mu cyumweru kimwe mu kindi babona ntawe ugarutse bakaba bakongera bagacuruza, icyo dusaba abaturage ni baduhe amakuru tubikurikirane kandi aho twagiye tubikora byagiye bitanga umusaruro nabo bacuruza inzoga z'inkorano bafatwe banahanwe".
Ubusanzwe amasaha yagenwe yashyizweho na RDB, avuga ko mu minsi y’imibyizi utubari dufungura saa munani bagafunga sa saba z’ijoro, naho mu minsi ya week-end tugafungura saa cyenda z’amanywa tugafunga saa mu nani z'ijoro.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


