Utazubahiriza amabwiriza y'ubukarabiro azahanwa

Mu gihe hari abanyarwanda bavuga ko habayeho uburangare mu kubungabunga ibikorwaremezo by’isuku byari byarashyizwe ahahurira abantu benshi mu bihe bya Covid-19, umujyi wa Kigali uravuga ko uburangare nk’ubu butazongera kubaho kuko bizajya byifashishwa mu guhozaho mu isuku atari mu bihe by’ibyorezo gusa.

kwamamaza

Kuri uyu wa kabiri, nibwo umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo ritegeka abafite ibikorwa byakira abantu benshi ahatangirwa serivisi hose gushyiraho ibikorwaremezo bifasha mu gukaraba intoki mu rwego rwo kunoza isuku, bikuruwe ahaninini n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende kiri gukwirakwira ku isi.

Nyamara iri tangazo rije mu gihe abanyarwanda hirya no hino bakomeje kugaragaza ko habayeho uburangare mu gusigasira ibikorwa nk’ibi byari byarashyizweho mu gihe cya Covid-19.

Ibi kandi birashimangirwa na Leo Pierre Rusanganwa, Perezida w’umuryango Nyarwanda utari uwa leta wita ku mibereho myiza y’abaturage CSDI, uvuga ko ibikorwaremezo nkibi bikenerwa igihe cyose.

Ati "gukaraba intoki n'amazi meza kandi mu gihe kitari munsi y'umunota umwe n'igice byagombye kuba umuco, aho biriya bikorwaremezo biri cyane cyane aho abantu benshi bahurira byatwaye amafaranga menshi, ibyorezo biratungurana tugomba guhora twiteguye guhangana nabyo, ibikorwaremezo hirya no hino bibungabungwe, turakangurira abantu bose kubibungabunga".   

Nyuma y’itangazo ry’umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’uyu mujyi, aravuga ko kuri ubu hazabaho itandukaniro mu gutuma ibi bikorwaremezo by’isuku bikoreshwa mu buryo burambye.

Ati "ni gahunda twatangiye yo kongera kubibyutsa kubera ko dushaka kwibutsa buri munyarwanda cyane cyane abanyakigali kugira isuku, iyo umuntu agize isuku yirinda ibintu byinshi bitandukanye bibi harimo n'indwara........ iyo hari amabwiriza abantu ntibayubahirize hakurikiraho ibihano, abatari bubyubahirize baraza guhanwa hakurikijwe aya mabwiriza".      

Magingo aya, umujyi wa Kigali watangiye kugenzura ko ahantu hahurira abantu benshi nko mu nyubako z’abikorera iza Leta, ku masoko, ahategerwa imodoka no mu nsengero hashyirwaho ubukarabiro rusange, ndetse ko ari ihame ko buri wese ugiye kuhinjira akaraba intoki.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Aug 22, 2024 - 07:46