Urwego rw'ubugenzacyaha rurasabwa kwigengesera mu nshingano z’ubuhuza no kunga ruteganya guhabwa n’itegeko.

Minisiteri y’ubutabera irasaba abagenzacyaha kuzarangwa n’ubushishozi basanganwe mu nshingano z’ubuhuza no kunga bateganya guhabwa n’itegeko ndetse no kongera imbaraga mu kugenza ibyaha. Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi itatu wahuzaga Ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku rwego rw’uturere. Ubuyobozi bw’uru rwego buvuga ko ntawe ukwiye kugira impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’izi nshingano.

kwamamaza

Umwiherero ngarukamwaka uhuza abayobozi bakuru kuva ku rwego rw’uturere kugeza ku rwego rw’igihugu mu rwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, ubaye ku nshuro ya gatatu mu myaka itanu RIB imaze ibayeho.

Col. Janot RUHUNGA; Umunyamabanga mukuru wa RIB, avuga ko mur’uyu mwiherero barebeye hamwe uko bakongera imbaraga mu mikorere y’uru rwego.

Ati: “imyaka itanu tumaze twayiciyemo kugira ngo turebe aho twavuye naho tugeze, nuko biduhe kureba uburyo twakora indi myaka itanu iri imbere.”

“rero imyaka iri imbere ni imyaka igoye kuko ubu nta rwitwazo ko tucyirwubaka.”

RIB irasaba ubushishozi mu nshingano zo kunga no guhuza.

RIB nk’urwego  rugenza ibyaha nshinjabyaha rurasabwa kugira uruhare muri gahunda y’ubutabera bw’ubuhuza, aho mu kugenza ibyaha ku manza z’inshinjacyaha ariko zidafite ingaruka nini ku muryango nyarwanda, basabwa kunga no guhuza uwakoze icyaha n’uwagikorewe.

Dr. Emmanuel UGIRASHEBUJA; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, avuga ko ku bagenzacyaha bitoroshye koko kwinjira mu buhuza batamenyereye, ariko basabwa kwigengesera.

Ati: “Ntabwo tubasaba ibintu birenze ibyo bari bafite, ubushishozi bwo bari babusanganwe. Icyangombwa ni uko bakoresha ubushobozi bakoreshaga mu zindi manza, kubukoresha no mu zindi nshingano RIB izaba yahawe n’itegeko. Nta kuntu wakora umurimo w’ubugenzacyaha udafite ubushishozi.”

Aha, Col. Janot RUHUNGA; Umunyamabanga mukuru wa RIB, avuga ko biteguye gukora izi nshingano uko babisabwa, ati: “urwego rw’ubugenzacyaha ruri mu butabera, ntabwo rukiri mu mutekano. Nabo dushyira mu kazi nicyo tubahugurira. Ntabwo rero wamubuza gukora cyangwa ukamuha gukora ubutabera igice.”

“Mwumvaga mufite impungenge ko bishobora gukoreshwa nabi, wenda mu bushishozi buke, ntabwo birangirira aho iyo abunzwe batabishatse. Ntabwo ushobora gushyingura dosiye urayohereza. Ariko iyo nta kibazo bafite urayishyingura, bikaba byorohereje ubushinjacyaha ariko n’ubutabera bwunga bukaba bugezweho.

Muri uyu mwihererero w’abayobozi wabaye ku nshuro ya gatatu, abayobozi bakuru ba RIB baganiriye ku byagezweho mu myaka itanu ishize uru rwego rutangiye inshingano, ndetse hanagenwa intego z’icyerekezo cy’indi myaka 5 iri imbere, mu ntego yo kubaka biruseho ubugenzacyaha ku manza nshinjabyaha.

Uyu mwiherero w’iminsi itatu watangiye ku wa kabiri w’iki cyumweru, wasojwe kur’uyu wa kane.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Jun 30, 2023 - 07:01