Urwego rw’abikorera, Polisi y’u Rwanda, REG na WASAC mu myanya ya mbere mu kwakira ruswa - Ubushakashatsi

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) wamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku kigero cya ruswa mu Rwanda, (Rwanda Bribery Index 2024), aho byagaragaye ko ikigero cyaruswa cyagabanutse kuko kigeze kuri 18.5% 2024 kivuye kuri 22% yariho 2023.

kwamamaza

Ubwo hamurikwaga ibyavuye muri ubu bushakashatsi hagaragaye ko urwego rw’abikorera ruza ku mwanya wa mbere mu kwakira ruswa ku kigero cya 13% hagakurikiraho Polisi y’u Rwanda iri ku kigero cya 9.40%, hagakurikiraho REG na WASAC, urwego rw’ubucamanza ruri ku kigero cya 6%.

Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda avuga ko hari ibikorwa biha icyuho ruswa kandi bitari bikwiye.

Ati "uko abasaba serivise baba benshi kandi basaba serivise zikenewe, ntushobora kubaho udafite amazi, igiciro uko kingana kose wagitanga ngo ubone amazi, amashanyarazi ni kimwe, mu kibazo kijyanye n'imyubakire n'abaturage ndababaraho amakosa bemera kujya gutanga amafaranga ngo bakwemerere gukora ibintu bitemewe n'amategeko kandi uziko ejo bazaza bakayisenya ariko umuntu wa mbere ukwiye kubibazwa ni leta, ni gute wakubaka inzu aho hantu hari mudugudu, hari abari muri njyanama ntibabibone bakabibona ari uko inzu imaze kuzura".     

Francis Nkwaya, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri REG nka hamwe mu hagaragara ruswa yavuze ko hari ibikorwa mu guhangana nayo ariko hari imbogamizi.

Ati "imbogamizi zihari ni uburyo bwo gutanga amakuru, muri gahunda zakozwe na REG hariho gushyiraho imirongo itishyurwa, hari itangirwaho amakuru kuri WhatsApp ariko gutanga amakuru ni bikeya".  

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rirwanya ruswa n’akaregane mu rwego rw’Umuvunyi, Birasa Fiscal Jacques, avuga ko hakiri ikibazo mu gutanga amakuru kuko hari ibishyirwaho ntibyubahirizwe.

Ati "inzego zose zigomba gushyiraho umuntu ushinzwe kwakira amakuru ku buryo wa muturage iyo aziko hari umuntu ushinzwe kwakira amakuru, umuntu w'inyangamugayo wabyigiye ufite ubumenyi ko amakuru ari ibanga umuturage azamusanga yisanzuye".    

Ubu bushakashatsi bubaye ku nshuro ya 15, bwakorewe ku bantu 2396 bo mu turere 11 tugize igihugu, ahagaragaye ko hatanzwemo amafaranga menshi ya ruswa ni mubwubatsi, ku bantu bubaka badakurikije igishushanyo mbonera biri ku kigero cya 39.10%, naho urwego rw’ubucamanza rufitemo ikigero cya 7.10% aho hatangwamo ruswa mu kwihutisha igihe imanza zizabera, gutanga ruswa ngo umuntu atsinde n’ibindi.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Dec 12, 2024 - 08:48