Kuba u Rwanda ari igihugu cyorohereza abantu kugishoramo imari nibyo bituma ubukungu burushaho kuzamuka

Mu gihe urwego rwa serivise rwihariye ijanisha rinini ku musaruro mbumbe w’igihugu wabonetse mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024, impuguke mu bukungu zivuga ko kuba u Rwanda ari igihugu cyorohereza abantu kugishoramo imari ari byo biri gutuma ubukungu bw’igihugu burushaho kuzamuka ugereranyije no mu myaka yo ha mbere kandi iryo shoramari ariryo rivamo ibitunga abanyagihugu.

kwamamaza

Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wabonetse mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024 wazamutseho 9,7%, urwego rwa serivisi rwihariye 46% byawo aribyo Murenzi Ivan, umuyobozi w’iki kigo avuga ibikubiye muri uru rwego byatumye ruzamuka.

Ati "serivise zimaze igihe ziyongera, igihembwe cya mbere cya 2024 aha naho habamo ibicuruzwa byiyongereye kurugero rwa 21%, ibikorwa by'ingendo byariyongereye kurugero rwa 13%, mungendo zo mu kirere byiyongereye 29%".     

Aha ninaho impuguke mu bukungu zihera zemeza ko igihugu nk’u Rwanda cyafunguye amarembo ku ishoramari ridaheza bikomeza gutuma ubukungu bwarwo buzamuka nkuko Prof. Kabera Callixte, impuguke mu bukungu akaba n’umuyobozi wa kaminuza ya EAUR abivuga.

Ati "ku isi hose ndetse n'u Rwanda rurimo byumwihariko ubukungu butezwa imbere n'abo bashabitsi iyo igihugu kigize amahirwe kigashyiraho uburyo butuma haba abashabitsi benshi kandi beza basobanukiwe nibwo ubukungu bw'igihugu bubasha kuzamuka, abo ibyo bakora bigashobora gutuma leta ibona imisoro, bituma abo bashabitsi barema ibigo, barema ubukungu bugirira umumaro umuturage, ubu uko imyaka igenda iza serivise nizo zigenda zigira uruhare runini mu kurema umutungo mbumbe w'igihugu". 

Abaturage baganiriye na Isango Star nabo bemeza ko iyo hagize ushora imari bitanga akazi ku bandi kandi bizamura umubare w’abafite akazi mu gihugu.

Umwe ati "iyo tuvuze ku iterambere ry'igihugu cyane cyane tureba ku rubyiruko, abantu bakiri gukura kuko nizo mbaraga z'igihugu, ibintu bitwigisha uburyo ki ushobora kwihangira umurimo bituma urubyiurko rufungura ubwonko".

Undi ati "iyo umuntu mu rubyiruko akoze ubushabitsi agaha abantu akazi baba bazamuye imibereho bigatuma n'igihugu kibara abanyarwanda runaka babonye imibereho myiza".    

Mu musaruro mbumbe w’u Rwanda, mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024, raporo y'ikigo cy'igihugu cy’ibarurishamibare, yerekana ko urwego rwa serivise rwihariye 46% by’umusaruro mbumbe mu gihe ubuhinzi bwagize 25%, inganda zikagira ijanisha rya 23% mu gihe imisoro ifite 7%.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali 

 Jun 25, 2024 - 08:48