Uruhare rw'ikoranabuhanga mu butabera, haracyakenewe izindi ngamba

Abakora muri Minisiteri ndetse no mu nzego z’ubutabera bavuga ko sisiteme yo gukoresha ikoranabuhanga mu butabera haricyo yafashije mu iterambere ry’ubutabera ariko hagikenewe izindi ngamba kugirango inzitizi bagihura nazo zibe zakemurwa.

kwamamaza

Kimwe mubyo Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere ni uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa hose muri serivise zigenerwa umuturage kuko ariryo terambere ndetse ari no kwihutisha serivise.

Umwe mu bacamanza ashima sisiteme basigaye bakoreramo y’ikoranabuhanga kuko yaje ari igisubizo kuri byinshi gusa akavuga ko hari ibigekenewe gufatirwa ingamba.

Ati "hari ikintu kinini cyane kimaze gukorwa kijyanye no gutanga ubutabera hifashishijwe ikoranabuhanga ariko turacyafite ibyo kunoza, icya mbere sisiteme ntabwo ikorwa ngo igere ku kigero itagomba kugenda yongera guhabwa imbaraga no kuvugururwa, ivugururwa rya sisiteme ribaho, hari ibintu byinshi bifasha iyi sisiteme cyangwa uburyo bwo kuburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga bishobora kugira ibibazo duhora duhagaze turi maso kugirango umuturage abashe kugera kuri sisiteme, umucamanza abashe kugera kuri sisiteme".              

Me. Andrew Kananga, umuyobozi w’umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu gutanga ubutabera hifashishijwe ikoranabuhanga bityo ko bagiye kongera imbaraga mu kubuteza imbere.

Ati "ikintu twishimiye cyane nko mu Rwanda nuko na mbere ya covid izi sisiteme zari zaratangiye, serivise z'ubutabera zose zitangirwa muri sisiteme ikusanyiriza hamwe inzego zose zihuriye mu rugaga rw'ubutabera serivise zose niho zitangirwa, gutanga ikirego niho bikorerwa, abashinjacyaha niho bakorera, abagenzacyaha niho bakorera, abacamanza niho bakorera, amagereza ndetse n'Abavoka, amakuru akaba ari ahantu hamwe ku buryo byorohereza abaturage kubona amakuru ajyanye n'ama dosiye yabo".         

Mbonera Theophile, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera avuga ko hari inzitizi zikigaragara ku ruhande rw'utanga ubutabera ndetse n'ubuhabwa ariko ko ingamba zigikomeje.

Ati "ni ugushakisha ukuntu umuturage ashobora kugira smartphone, iyo uyifite uba ushobora kubona amakuru ukaba ushobora kujya muri sisiteme, turagerageza kugira ubukangurambaga kugirango abantu bumve ko bishoboka ko ushobora guhabwa serivise ariko ku bijyana n'ibanga ry'ibyawe, ushobora kwibikira iryo jambo ry'ibanga ukajya uryikoreshereza wowe wenyine ku giti cyawe bitabaye ngombwa ko uguha serivise amenya n'ijambo ry'ibanga ngo bitume ashobora kukwinjirira mu gasanduku k'amakuru yawe".         

Kuri uyu wa Kane hamuritswe ibyavuye muri raporo y’ubushakashatsi ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu gutanga ubutabera muri Kenya ndetse n’u Rwanda. Ni inama yahuje abari mu nzego z’ubutabera mu Rwanda ndetse no muri Kenya harebwa ibyagezweho ndetse n'ahasigaye icyuho.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Dec 6, 2024 - 10:10