
Uruhare rw'ibimina mu kuzamura iterambere ry'abaturage
Jul 24, 2024 - 07:38
Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw'abaturage, leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo gutoza abaturage umuco wo kuzigama, kubitsa no kugurizanya mu matsinda bahuriramo. Aya matsinda benshi bita ibimina, n'ubwo hari abayatinya biturutse ku manyanga, abayayobotse bemeza ko yabazamuriye imibereho, ubu bakaba bakorera ku ntego yo kwiteza imbere .
kwamamaza
Gahunda yo kwishyira hamwe hagamijwe kwizigama irakora hirya no hino mu gihugu. Abitabiriye iyi gahunda bavuga ko ibafasha gukemura ibibazo by’ibanze nko kubona ibiribwa, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana amashuri n’ibindi bibazo bahura nabyo mubuzima bwa burimunsi.
Umwe ati "ikibina kiradufasha, ntanga amafaranga buri munsi, iyo mfashe amfasha kwishyura mituweli, amfasha kuriha inzu, amfasha kwihyura utudeni mba narafashe, njye sinanakivamo".
Undi ati "nagiye mu kibina kugirango amafaranga nkuramo yose njye njya kuyashakamo perimi, maze kugira perimi ya moto ubu njyiye gushaka n'iy'imodoka kandi yose nyakura mu kibina".
Teddy Kaberuka, impuguke mu bukungu, avuga ko uku kwifatanya kw' abaturage bituma bifasha mu kwihutisha iterambere rye ndetse n'ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Ati "wa muntu wabashije kuzigama akaba yagura ihene, akaba yagura imbuto niba ashaka guhinga, akaba yagura umurima kugirango yongere umusaruro nta bundi bukungu butari ubwo, umuturage iyo agize ubushobozi burenzeho bimuha ububasha bwo kugirango najya ku isoko nagurisha ibyo yavanyeyo azishyura umusoro leta ibonereho, nacyenera amashanyarazi azabona amafaranga yo kuyishyura, bizamura ubukungu kubera ko ari uburyo bwegereye abaturage, uburyo bwo kugurizanya no kwizigama nibwo buryo bworoshye bwatuma abantu bazamuka vuba".
Kayigana Godfrey, ni umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, avuga ko iyi gahunda abaturage bayishyiriyeho murwego rwo kwishakamo ibisubizo yabafashije kubihutishiriza iterambere ibaremamo umuco wo kumenya kwizigama.
Ati "abaturage usanga babifitemo ubushake, ni ibintu bibafasha no mu iterambere, uturere dukunda kuba utwa mbere muri mituweli usanga baba bafite ibimina umuturage akajya ashyiramo, bimaze kugira imbaraga, hari ibimina usanga bifite amafaranga menshi kandi baratangiye buhoro buhoro".
Ariko kandi, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage gukemura ibibazo aho byagaragaye inzego z'ibanze ziba ziri hafi.
Ati "nyuma yo kubona ko hari amafaranga menshi ari mu bimina abaturage babifitiye ubushake, iyo ashaka amafaranga ahita ayabona iyo ayakeneye bakagira no kumvikana baba bafite amategeko yabo bishyiriyeho, inzego z'ibanze icyo zishinzwe ni ugukemura ibibazo, bamenya byagenze gute bagakurikirana iyo basanze uwabikoze agihari afite ubushobozi bakamenya ukuri nyako asabwa kwishyura".
Icyerekezo 2050 gikubiyemo inzira nshya izageza igihugu ku bukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035, no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050. Icyerekezo 2050 gifite intego z’ibanze zo guteza imbere ubukungu, umusaruro n’imibereho myiza by’Abanyarwanda bose.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


