Amadini n'amatorero yagize uruhare rukomeye mu gusana imitima no kubaka ubumwe

Mu gihe u Rwanda n’abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haragaragara intambwe ishimishije imaze guterwa mu gusana imitima no komora ibikomere byakomotse kuri iyi Jenoside. Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ishimira uruhare rw’amadini n’amatorero mu kunga no kubanisha abanyarwanda ariko ikabasaba guhozaho kuko urugendo rwo gukira rugikomeza.

kwamamaza

Amadini n’amatorero agaragazwa nk’ayagize uruhare rufatika mu mibanire myiza y’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko mu gusana imitima y’abakomerekejwe na Jenoside.

Rev. Pasitoro Antoine Rutayisire agaragaza uruhare amadini yagize mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.

Ati "ugiye ukareba, gushoboka kwa Gacaca uruhare runini rwakozwe n'amadini, gereza zose twari dufite 16 mu gihugu icyo gihe mu 1996, 1997 zose nazibwirijemo kandi nabonye abantu bihana bakemera ibyaha bakoze bakitegura gusaba imbabazi, no gufasha abo bantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ukamufasha kwiyakira, ukamufasha gukira ibikomere no kubabarira uwamuhemukiye". 

Umuvugizi w’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda Sheikh Sindayigaya Moussa agaruka kubufatanye bwa Islam n’andi madini mu gufasha abasoje ibihano bari barahamwe n’icyaha cya Jenoside kongera kwisanga mu muryango.

Ati "abanyarwanda bafunguwe bari barahamywe n'icyaha cya Jenoside basabye imbabazi boroherezwa ibihano, kugirango bakirwe mu muryango nyarwanda, babane n'abandi, umuryango wa Islam wagize uruhare kimwe n'abayobozi b'andi madini mu bufatanye bwabo bakagenda batanga ibiganiro".      

Padiri Emmanuel Nsengiyuma uyobora Arikidiyoseze ya Kigali avuga ko iyo bafasha umunyarwanda mu rugendo rw’isanamitima batarebera ku myemerere ye.

Ati "iyo tugiye gufasha umunyarwanda ntabwo tumufasha turebeye kumyemerere, unsanze ntabwo mbanza kumubaza ngo uri uwahe, mu isanamitima mu kumutega amatwi, mu kumufasha iyo bibaye ngombwa ko hari iby'ingenzi akenera muri Kiliziya Gatorika niho hahita haza wa mwihariko wa Kiliziya Gatorika, ariko twakira buri wese ukeneye gutegwa amatwi".

Uwari Umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe bw'Abanyarwanda n'ubudaheranwa, Hon. Uwacu Julienne wagizwe Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri MINUBUMWE, ashimira uruhare rw’amadini n’amatorero mu kubaka ubumwe ariko abasaba guhozaho abibutsa ko urugendo rugikomeza.

Ati "aho tuvuye nk'igihugu n'amateka yacu abanyarwanda bakomeretse ku rwego rukomeye, kuba tubona igihugu cyarongeye kubaho kigatera imbere kikiyubaka kikagera aho kigera uyu munsi habaye ubufatanye, hari Politike nziza, ubuyobozi bwiza ariko n'ubufatanye bw'inzego za Leta n'imiryango itari iya leta n'amadini, abikorera n'abandi, nkaba nashimira uruhare rw'amadini n'amatorero mu kongera kubaka igihugu cyane cyane mu gusana imitima y'abanyarwanda, icyo dusaba ni ukumva ko ari umurimo ukomeza".      

Ubushakashatsi bwakozwe na Unity Club muri 2021 bugaragaza ko ihungabana rikomeje kwiyongera cyane cyane mu byiciro byihariye by'urubyiruko kuko nko mu batazi inkomoko yabo riri ku kigero cya 99%, mu barokotse Jenoside riri ku kigero cya 87%, mu rubyiruko rwavutse ku babyeyi basambanyijwe ku gahato muri Jenoside riri ku kigero cya 69%, mu bana bavutse ku babyeyi badahuje ubwoko riri ku kigero cya 43%, mu bana bavutse ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside riri ku kigero cya 35% , mu gihe abavutse nyuma ya Jenoside bugarijwe ku gipimo cya 14%.

Ibi bikaba bigaragaza ko urugendo rw’isanamitima no guhumuriza abahungabanye bigikomeza.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jan 29, 2024 - 10:12