Hari impungenge ko hashobora kwaduka ibyorezo bikomoka ku mwanda kubera kudakaraba intoki

Abaturage baragaraza impungenge ko hashoborwa kwaduka ibindi byorezo bikomoka ku mwanda bitewe nuko abantu batagishishikarira gukaraba intoki. Inzego z’ubuzima zivuga ko gukaraba intoki bikwiye kuba umuco kuko birinda indwara nyinshi. Ni nyuma yaho ubukarabiro abantu bakoreshaga mu kwirinda icyorezo cya covid- 19, ahenshi butagikora.

kwamamaza

Iyo utembera hirya no hino usanga ahantu henshi hahurira abantu benshi, za kandagira ukarabe nyinshi zitagikora, ndetse nta n’umuntu ureba ko wabanje gukaraba intoki mbere yo kuhinjira.

Abaturage baganiriye n’ Isango Star, bavuga ko ibi bibateye  impungenge kuko bishobora gutera izindi ndwara n’ibyorezo bikomokoka ku mwanda.

Umwe yagize ati: “gukaraba intoki cyangwa se gukoresha iriya miti [hand sanitizer] ntabwo bigikoreshwa cyane ariko mbona byakabaye byiza cyane kuko ibyorezo byo biba bikiriho.”

Yongeraho ko “ kandi ntekereza ko izo ndwara zatwugariza, nta kandi zakuririra zidahereye ku mwanda! Umuntu akaba avuye nko kuri toilette agahita asohoka agasuhuza umuntu, cyangwa akamutera big up gutyo…niko tugenda tuzihererekanya.”

Undi yagize ati: “ kandagira ukarabe iracyari hake!” “ Njyewe mbona bariraye. Bishobora gutera kuko birashoboka ko icyorezo cyakongera kikagaruka kuko biraye.”

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko gukaraba intoki bikwiye kuba umuco wa bose kuko kuba nta Covid-19 igihari bitavuzeko nta zindi ndwara zikomoka ku mwanda zigihari.

Julien Mahoro NIYINGABIRA, umuvugizi wa MINISANTE, yagize ati: “ hari icyorezo cy’indwara y’amaso cyagaragaye mu bihugu duturanye kandi mubona ko zimwe mu ngamba zo kwirinda icyo cyorezo ari ugukaraba intoki.”

“Hari indwara nyinshi, hari byinshi umuntu ashobora kwirinda binyuze mu gukaraba neza intoki, nkuko twagiye tubibwiriza abantu mu gihe cya covid-19. Ntabwo bivuga ngo n’abantu twabwiraga ngo nimukarabe intoki nibasigeho barekere aho, ahubwo gukaraba intoki bikwiriye kuba umuco.”

Anavuga ko bakorana n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu kwibutsa abaturage kugira umuco w’isuku mu kwirinda indwara zitandukanye.

Ati: “icyo dukora ni ubukangurambaga, bugakorwa binyuze mu kumanuka tukajya gusanga abaturage aho bari, tukabaha ubwo butumwa bw’uko bakwiriye kugira isuku, birimo no gukaraba intoki. Hakabamo kandi no gukorana n’inzego zitandukanye zaba iz’ubuyobozi bw’ibanze, abikorera ku giti cyabo, imiryango itegamiye kuri Leta dukorana nabo buri munsi, hakabaho gukomeza gutanga ubwo butumwa. Bakumva ko bidakorwa gusa ngo umuntu yirinde covid-19, ahubwo bikorwa kugira ngo hirindwe n’urundi ruhurirane rw’izindi ndwara zishobora kuzahaza ubuzima bw’abantu.”

Inzego z’ubuzima zishishikariza abantu kugira umuco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka, kuko indwara zikomoka ku mwanda ari nyinshi kandi abantu bazihererekanya ku buryo bworoshye.  Gukaraba intoki akaba ari uburyo bwiza bwo kuzirwanya.

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Feb 19, 2024 - 16:32