Uruhare rw’abahagarariye abafite ubumuga mu nzego, mu iterambere ryabo

Bamwe mu bantu bafite ubumuga mu karere ka Nyarugenge baravuga ko bamaze kwiteza imbere kubera ko Leta yabahaye umwanya mu nzego zifata ibyemezo nko kuba bafite ubahagariye mu nama njyanama ku rwego rw’akagari umurenge n’akarere ubakorera ubuvugizi umunsi ku wundi.

kwamamaza

Bazimaziki Bienvenu ufite ubumuga bw’akaguru ariko ntibimubuza gukora akazi ko kwita ku barwayi dore ko ari umuganga ku kigo nderabuzi cyo Kwa Nyiranuma mu kagari ka Biryogo mu karere ka Nyarugenge.

Usibye uyu kuba ari umuganga, ni n’umwe mu bagize njyanama y’umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, akavuga ko nyuma yo kwinjira muri uru rwego byamufashije gukorera ubuvugizi bagenzi be bafite ubumugu kugira ngo biteze imbere ndetse n’abatishoboye muri bo bafashwe.

Ati”kwinjira mu nama njyanama byamfashije gukorera ubuvugizi bagenzi banjye bafite ubumuga’’

Agira inama bagenzi be bafite ubumuga kwitinyuka bagakora bakiteza imbere kubera ko Leta y’u Rwanda ibashyigikiye.

Umurenge wa Gitega muri aka karere ka Nyarugenge uhamya ko gukorana n’abajyanama barimo n’uhagarariye abantu bafite ubumuga ari ingenzi by’umwihariko ku iterambere ry’abaturage bafite ubumuga.

Bwana Nsengimana Thierry Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, avuga ko bafatanya n’uyu mujyanama uhagarariye abafite ubumuga mu kugeza inkunga ku bafite amikoro make.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda bwana Ndayisaba Emmanuel avuga ko kuba abafite ubumuga bahabwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo ari ingirakamaro ku iterambere ryabo ugereranije no hambere.

Abafite ubumuga bamaze guhabwa imyanya mu nzego zifata ibyemezo ku bwinshi. Usibye kuba bagira ubahagararira muri njyanama y’akagari, Umurenge, Akarere ndetse n’intara hari n’umudepite ubahagarariye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ndetse no mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba.

Imibare itangwa n’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga igaragaza ko mu Rwanda hose habarurwa abantu hafi ibihumbi 400 bujuje imyaka y’ubukure, bafite ubumuga bw’uburyo butandukanye.

 Aug 18, 2023 - 14:03