
Abanyarwanda barasabwa kwisuzumisha umubiri wose nk'ibyabarinda kuzahazwa n'indwara
Feb 3, 2025 - 18:36
Muri iki gihe abantu benshi benshi bapfa batarwaye igihe kirekire akenshi biturutse ku ndwara baba bamaranye igihe mu mubiri batabizi, inzego z’ubuzima zirajwe ishinga no gukangurira abanyarwanda kwisuzumisha umubiri wose “check-up”. Zivuga ko bibafasha kumenya uko bahagaze, urwaye akavurwa hakiri kare iyo ndwara itararengerana ngo bigorane kumuvura cyangwa ngo ibe yanamuhitana.
kwamamaza
Akenshi iyo ukoresheje check-up mbere, nibwo umenya ko umubiri wawe ari muzima cyangwa urwaye, kuko ibimenyetso by’indwara zimwe na zimwe bikunze kugaragara bigeze ku kigero cy’uko izo ndwara zahitana uzifite.
Icyakora bamwe mubaganiriye na Isango star, bagaragaza ko uyu muco ukiri hasi.
Umwe ati: “ntabwo ndabikora ariko mbona bikenewe. Umenye ko urwaye mbere ushobora no kugira uburyo wakwivuza indwara itararenga.”
“kugira ngo umuntu yifate ajye kwisuzumisha atarwaye, ibyo ni bake, nanjye ndimo.”
Undi ati: “ntararwara rwose, ibyo sina…narwaye igihaha bimpa umukoro.”
Nubwo bavuga gutya ariko, abaturage banagaragaza ko ari ingenzi kuko kutabikora bigira ingaruka. Bifuza ko habaho kwigishwa.
Umwe ati: “dufite abantu bagera kuri bane bamaze gucibwa amaguru kubera diyabete, barabimenye diyabete yarabarenze. Ikindi umuntu yarwaye umutima cyangwa inyama z’impyiko bitewe nuko atigeze abimenya ngo yiyiteho mbere y’igihe. hakenewe ubukangurambaga cyane, habayeho amasite ashobora kuba yapima abantu byagira umumaro.”
Undi ati: “bigira ingaruka nyinshi cyane kuko hari n’igihe umuntu ajya kwivuza indwara yagaragaye noneho ugasanga indwara yararengeranye nuko kwivuza bikagorana. Hari igihe uba utazi ko urwaye kanseri, utarisuzumishije mbere nuko wajya kwa muganga ugasanga yararenze urugero rwo kuba bagufasha.”
“ kutisuzumisha ni ubujiji. Ingaruka ni ukurwara no gupfa.”
kwipimisha ukamenya uko uhagaze nibwo buryo bwiza bwo guhangana n’indwara zitagira ibimenyetso, ariko zakira zibonetse hakiri kare.
Dushime Alain Frodise; umukozi muri Good life, ni umwe mubapima abantu indwara zitandura k’ ubuntu. Avuga ko kugira ngo abantu babyumve bajye bipimisha hakiri kare ari ukubegera.
Ati: “twabitangiye ari initiative ngo twereke abantu, tubakangurire kuba bamenya izi ndwara zitandura mbere na mbere. Icyo cyo kuba ku buntu kirabakurura kuko abenshi baza baragaruka. Icya mbere kibitera ni imyumvire kuko ntabwo abantu barabisobanukirwa.”
“kwigisha umuntu ubanza kumusobanurira icyo ugiye kumwigisha.”
Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga. Kugeza ubu, umuturage yemerewe kureba uko umubiri we uhagaze mu mavuriro ya leta nubwo uyu muco ukiri hasi, nk’uko bitangazwa na Dr. Athanase Rukundo; ushinzwe serivise z’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri minisiteri y’ubuzima.
Yagize ati: “twakabaye twirinda kuko ibi byose ni imbaraga ziri gushyirwamo. Ariko mu rwego rw’ubuvuzi, hari ibyo twemerera umuturage kuvuga ngo inshuro imwe, ebyiri mu mwaka, wagenda ukajya ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro nuko ukisuzumisha.”
“Urebye ibihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere usanga wenda n’ubushobozi bwo kumenya indwara bamwe na bamwe bikiri hasi ariko na cya kindi cyo kuvuga ngo ndajya kwivuza kuko narwaye. Ibyo rero nabyo biri mubyo ikigega cya mituweli cyishyura, dushishikariza abantu kwirinda.”
Kugeza ubu, kutisuzumisha ngo umenye uko umubiri wawe uhagaze “ check-up bishobora gutera imfu ku kigero kirenga 70% by’imfu zihitana abantu ku isi. Hafi ½ cy’abapfa mu Rwanda bicwa n’indwara zitandura, kubera ko abazisuzumisha ni mbarwa. Inzego z’ubuzima zikaba zikangurira abanyarwanda kujya kwisuzumisha kuko bikorwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.
@ Emilienne KAYITESI/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


