
Uruhare rw’abagabo bakora ubuhinzi mu kwimakaza ihame ry’uburinganire
Jul 19, 2024 - 16:16
Twizerimana Emmanuel ukomoka mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Munyigisha avuga ko kujya inama nk’umuryango ukora ubuhinzi bigira uruhare mu iterambere ry’urugo. Nimugihe umugore we, Uwamahoro Jeannete, avuga ko byabafashije mu mibanire yabo ndetse nawe bimuzamura mu mitekerereze.
kwamamaza
Twizerimana avuga ko mbere yihariraga umutungo w’urugo rwe, agaheza umugore bashakanye. Gsa ubu basigaye bajya inama ku mbuto bagomba guhinga n’icyo bagomba gukoresha umusaruro uvuyemo.
Yagize ati:“ twe turi abahinzi …tujya inama nk’abantu bashakanye, nuko tukavuga tuti ‘hagomba gukorwa iki’. Duhana ijambo, tukaganira kuburyo twese turi bubyumve kimwe.”
“…niba ari ibishyimbo, niba ari ibijumba, niba ari imyumbati, twe tubanza kumvikana ikintu tugiye gukora. Ubwo turagenda tugahinga, twataha dugafashanya. Niba agiye guca igitoki, ubwo njye ndasigara nshaka umuriro. Bimwe bya kera mwatahaga nuko umugabo agahita afata amazi akoga akajya kuri center, agasiga umugore atetse nuko akagaruka bamubwira ngo ibiryo biri ku meza, twe iwacu nta biriyo. Gusa mbere tukiri muri ya makimbirane byarahahoze.
Uwamahoro avuga ko kutagira uruhare ku musaruro wavuye mu buhinzi kandi yaragize uruhare mu kuwuhinga, byamuteraga ipfunwe ndetse akumva ko akorerwa ihohoterwa, ari nabyo byavagamo amakimbirane.
Ati: “ umusaruro waza nuko umugabo wanjye akawihererana, ntashake ko hari icyo menya kandi nararushye mpinga, twese dukora! Ashobora kuwikubira, akawucunga sininjiremo. Ashobora kuzana ikintu ariko kukizana nta kiganiro nkumva ntacyo bifashije. Kutambwira ngo hasigaye aya…nkumva binteye ipfunwe ku mutima… kubera ko uba utabwirwa ibintu byose ngo ubimenye. Iyo utabimenye kandi nibyo bibyara amakimbirane”
Yongeraho ko “Ariko bamaze kutwigisha, umugabo wanjye yaje kubivamo, nuko umusaruro wakwera akambwira ati twakoresheje aya, nkumva ku mutima harakeye.”
“Ntabwo twajya mu murima ngo nitumara guhinga atahe ansige ntera intabire! Hoya! Ubwo haba hajemo cya kintu ko umugabo ari hejuru nk’umugabo. Niba duhinze amfasha no gutera intabire.
Twagera mu rugo, tukaganira kubyo guteka. Nshobora guteka, we akarura! (…) Biradushimisha kuko tuba dushyize hamwe kandi twumvikanye kandi iyo bimeze uko nta kintu kibananira.”
Uwamahoro yemeza ko mbere nta kintu na kimwe yagiragamo uruhare kuko byose byari iby’umugabo, haba no gufata umwanzuro mu rugo. Yifashishije urugero, avuga ko yigeze gutanga igitekerezo cyo gukodesha umurimo wo guhinga kandi barabikora ndetse atanga n’ikindi ku mikoreshereze y’umusaruro wavuyemo.
Ati: “naramubwiye nti hano mfite ibihumbi 20, ndashaka ko dukoresha umurima nuko duhinge. Twarahinze nuko twejeje arambwira ati ese aya mafaranga twayakoresha iki? nuko nti urabona turarana n’abana mu nzu andi baba bakeneye inzu yabo, reka twubake inzu yo mu gikari. Narabivuze nuko numva igitekerezo aracyakiriye, ntabwo agipfobeje.
Avuga ko iyi migirire yatumye ibitekerezo bye byaguka. Ati: “numva ko nanjye mpari, numva ko turi babiri. Ntabwo navuga ngo mu rugo igitekerezo natanze ni iki ariko nawe iyo abonye igitekerezo arakizana nuko nanjye nakibona nkakizana, tugahuriza hamwe nuko tukabibyazamo umusaruro.
Bakibana mu makimbirane, Twizerimana avuga ko atakozwaga ibyo guhabwa igitekerezo n’umugore we, ariko kuva babana mu bwuzuzanye n’uburinganire adaterwa ikibazo nabyo.
Nareme Diane; umukobwa w’imfura muri uyu muryango avuga ko yavuye mu ishuli kubera amakimbirane yari hagati y’ababyeyi be. Gusa yemeza ko ababyeyi be barahindutse kuburyo bajya inama muri byose, harimo imyaka bagomba guhinga.
Ati: “umwe akavuga ati turajya guhinga ibijumba, uti nawe ati hoya! Tuzajya guhinga imyumbati. Ubwo urumva ko bose ntabwo bari gushyira hamwe. Bakagombye kwicara hasi bakabiganiraho, bati twese tuzajya guhinga ibijumba. Kandi ababyeyi banjye barabituganiriza. Papa yarahindutse cyane kuko babanye neza, mu rugo tubayeho mu mahoro.”
Twizerimana na Uwamahoro bemeza ko uku gushyira hamwe no gufashanya imirimo babitoza abana babo. Bavuga ko babaganiriza no ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, ndetse bafasha n’indi miryango ibanye mu makimbirane.
Uwamahoro ashimangira ko kuba umugabo we yarasobanukiwe n’ihamwe ry’uburinganira byabazaniye imibereho myiza mu muryango, ndetse n’iterambere.
Ati: “iyo mutaringaniye, nta n’iterambere mugira. Iyo mumva ko umugabo n’umugore ari kimwe, ubwo bwizuzanye bibyara iterambere ry’umuryango ndetse mukagira abana bakagira uburere bwiza.”
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


