Barasaba kubakirwa ruhurura n’ikiraro kinyura hagati y’ingo zabo

Abatuye mu mudugudu wa Gasange, wo mu kagali ka Rugando mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, baravuga ko bahangayikishijwe na Ruhurura inyura hagati y’ingo zabo ikabatwarira ubutaka. Banavuga ko  yenda no guhagarika imigenderanire hagati y’abaturanyi babo kubera gutwara umuhanda n’ikiraro bambukiraho gisigaye kiregetse. Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe ibikorwa remezo mu umujyi wa Kigali buvuga ko iyi ruhurura ku isonga mu zigomba gutunganywa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

kwamamaza

Abaturage bavuga ko iyi ruhurura yahoze ari agafurege gato ariko nyuma yo kubaka umuhanda uri haruguru yabo kayobowemo amazi yose awuvuyeho maze yakwivanga n’aturuka mu ngo z’abaturage bigatuma igenda yaguka.

Abaturage bavuga ko kuba idatunganyije ubwabyo bituma abantu bashobora kugwamo, ndetse uko amazi agenda atwara ubutaka biri kubangamira imigenderanire n’abaturanyi.

Banavuga ko bafite impungenge zuko hashobora kuba impanuka zaterwa n’ikiraro bifashisha kuko cyangiritse bikabije, bagasaba ko batabarwa,

Umwe yagize ati: “ kuva bakora umuhanda bayoboye amazi aha nuko hahita hacika ruhurura nini cyane, n’ikiraro kirangirika [kirapfa] urumva ko nta migenderanire yo hakurya no hakuno.”

“Tuba dufite impungenge z’uko abana bacu bashobora kugwamo bakavunika kandi ntabwo bishobora kutugeraho neza nkuko bikwiye kuko nta modoka zicyambuka. Ushaka kwimukira inaha ntabwo abona uko yimura ibintu cyangwa ngo agende kuko nta modoka ihagera. Ugize ikibazo akanyerera agwamo, uvunika akavunika kuko murabibona ko ari ikibazo.”

Yongeraho “ turasaba ubuyobozi ko bwagira icyo budufasha kugira ngo iyi ruhurura yubakwe, hamwe n’iki kiraro kugira ngo ubuhahirane bugende butugeraho nk’abandi benshi ndetse biturinde n’izo mpanuka z’abantu bahatuye.”

Undi ati: “hari umuntu uhagera agatinya no gukandagira atinya ko yagwamo. Umuntu uhanyura ni uhamenyereye, ariko utahamenyereye agira impungenge. N’abafite ibicuruzwa hano ntabwo babigeza hakuno.”

RURANGWA Claude; Uyobora ishami rishinzwe ibikorwaremezo no kurengera ibidukikije mu mujyi wa Kigali, avuga ko ikibazo nk’iki kitari mu rugando gusa honyine hari ikibazo nk’iki. Ariko avuga ko bahereye kuri ruhurura zari zibangamye kurushaho, ariko iyo mu Rugando iraza imbere mu zitahiwe mu ngengo y’imari itaha.

Ati: “uko umujyi ugenda uturwa ni nako amazi amanuka ku misozi agenda yiyongera, ibyo bigatuma hirya no hino mu mujyi wa Kigali, za ruhurura zigenda ziyongera.”

“rero hari gahunda yo kubaka ruhurura, aho buri mwaka tugenda tugira ruhurura eshatu cyangwa enye zubakwa bitewe n’ingengo y’imari, n’ubu hari izo turimo gusoza ndetse n’umwaka utaha hari izo tuzashyira mu ngengo y’imari. Tugenda dukora izihutirwa tugendeye kuri ruhurura ubona ziteje ikibazo gusumbya izindi, bitewe n’ingaruka zifite ku bikorwaremezo ndetse no ku buzima bw’abazituriye.”

“hari ruhurura zisaga 60 ariko ziri mu byiciro bitandukanye. Ubwo rero iyo urebye aho tugeze, iyo ruhurura iri ku mwanya wa mbere muzo duteganya kubaka umwaka utaha. Hari n’izindi ziri mu yindi mirenge ariko nayo duteganya ko umwaka utaha ariyo tuzakurikizaho.”

Iki kiraro bigaragara ko giteye impungenge bitewe no gutenguka k’ubutaka giteretseho. Abaturage bavuga ko bari bacyishyiriyeho ndetse bakakibungabunga mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bijyanye n’ubushobozi bwabo, mu gihe ku rundi ruhande hari bamwe mu baturage bigaragara ko iyi ruhurura iramutse ititaweho mu maguru mashya, ishobora kuzashyira ubuzima bwabo mu kaga.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Mar 11, 2024 - 13:54