Iburasirazuba: Abacuruzi bakuru b’ibigori barashinjwa kuba intandaro y’ abamamyi

Abahinzi b'ibigori bo mur’iyi ntara baratunga agatoki abacuruzi bakuru bazwi na Leta kuba aribo babateza abamamyi. Bavuga ko aba bacuruzi bagaragara mu gihe cy'isarura gusa ariko abamamyi bo bagafasha abahinzi kuva batangiye guhinga kugeza basaruye. Icyakora Dr. Ildephonse Musafiri; Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi asaba abamamyi kugura umusaruro w'ibigori ku giciro cyagenwe, bakareka gukorera mu kajagari.

kwamamaza

Hirya no hino mu gihugu abahinzi bageze mu gihe cyo gusarura ibigori. Abahinzi b'ibigori bo mu ntara y'Iburasirazuba bavuga ko bafite impungenge z'abamamyi bashobora kuzabunamaho bakabagurira ku giciro gito,kandi ko bishobora kuzatuma bahomba.

Gusa nubwo nubwo abamamyi babagurira umusaruro wabo ku giciro gito, abahinzi bashima ko babafasha guhinga kuko babaha ibishoro byo guhinga nyuma bakabaha umusaruro.

Babuga ko kugabanuka kw’abamamyi bisaba ko abacuruzi bakuru bazwi na Leta bajya bagera ku bahinzi mu ntangiriro z'ihinga, nabo bakabaha ibishoro nk'uko abamamyi babikora.

Umuhinzi umwe yagize ati: “ntabwo twifuza yuko abamamyi baba hagati yacu n’abacuruzi banini. Tuba twifuza ko abacuruzi baza tugatangirana saison mu guhinga, mu gukurikirana igihingwa kugeza kigeze ku isoko kuko nibura bo baba bagengwa na Leta cyane, ntabwo bashobora kudupenaliza ku biciro. Ahubwo iyo bagiye nibo baduha icyuho cyo gukorana n’abamamyi. Nk’ubu niba umumamyi atangiye gutanga amafaranga makeya azahenda wa muturage, umucuruzi munini uzwi na leta akaba ataguha avance ngo mukorane, urumva aba ari ikibazo.”

Undi ati: “ ni uko badaha agaciro. Yego ntituyobewe ko nudahinga akeneye kurya bitamugoye ariko nanone tutahinze nzi ko abatarya aribo benshi. ingaruka ni kwa gushora ariko ntusarure. Ibigori byo birabonetse, yego, ariko iyo utabonye igiciro cyiza usanga ibyo washoye utabigaruyr.”

Dr. Ildephonse Musafiri; Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, avuga ko abamamyi ari abacuruzi nk'abandi bityo abasaba kureka kwitwa iryo zina, ahubwo bagakora mu buryo bwemewe n'amategeko ndetse bakagurira abahinzi ku giciro cyagenwe.

Ati: “ ntibyumvikana ahubwo twifuza ko iryo zina barivaho. Izina ubumamyi riragaragara nabi. Reka bitwe abacuruzi, bacuruze mu mucyo. Niba bagiye kugura imyaka, bagure ku giciro leta yagenye, kuko bitwa abamamyi kuko bagenda bakiba, bagahenda abaturage bitwaje ko badafite amakuru.”

Asaba n’abahinzi b'ibigori kugira umuco wo guhunika kugira ngo bazabigurishe ku giciro cyiza.

Ati: “turashishikariza abaturage batumva, ibigori bahinze ni ibyabo, bagomba kumenya amakuru yabyo, ibiciro uko bihagaze , ntihagire umuntu uza ngo abahende munsi y’igiciro Leta yasizeho. Kuko abaguzi batanga igiciro nyacyo barahari, ndetse bagomba kugira umuco wo kuba banabibika, byaba ngombwa bakazabigurisha isoko rimeze neza.”

Umusaruro w'ibigori witezwe mu gihugu hose uri hagati ya Toni ibihumbi 650 na Toni ibihumbi 800. Muri izo toni, intara y'Iburasirazuba ifitemo toni ibihumbi 526. Mu karere ka Nyagatare bazasarura Toni ibihumbi 119,Kirehe Toni ibihumbi 99, Gatsibo toni ibihumbi 77,Ngoma isarure toni ibihumbi 74, Rwamagana Toni ibihumbi 68, Bugesera Toni ibihumbi 58, ndetse na Kayonza isarure Toni ibihumbi 31.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Feb 7, 2024 - 13:57