Abagituriye Ruhurura ya Mpazi barasaba kuhimurwa

Bamwe mu baturage nbagituriye Ruhurura ya Mpazi nk'ahashyira ubuzima bwabo mu kaga barasaba kuhimurwa kubera impungenge bafitiye ubuzima bwabo, cyane muri ibi bihe  by'imvura. Nimugihe abari bayituriye barashima intera bagezeho nyuma yo gutuzwa mu mazu y’icyitegererezo ageretse yubatswe mu murenge wa Gitega. 

kwamamaza

Ruhurura ya mpazi ihuriweho n’imirenge ya Gitega, Rwezamenyo, Muhima na Kimisagara yashoboraga gushyira ubuzima bwabayituriye mu kaga mugihe cy’imvura. Gusa bamwe mubayimuweho bakubakirwa amazu angana nayo bari bafite mu buryo bugeretse barishimira ko ubu batujwe neza.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yageraga aho batujwe, umwe yagize ati: “Njyewe bampaye inzu y’ibyumba bine na Sallon bampa n’indi ingana niyo nakoreragamo akabari kuko iyo wagiraga inzu ukodesha n’ubundi barazigushubije, niba ufite inzu y’ibyuma bine na salon ukagira n’ebyiri ukodesha 100 wanganya iki leta?! Uhava ibibazo byose ubikemuye! Uraharaba, ukituma mu nzu, ugatekera mu nzu, ukogereza mu nzu….”

Undi ati: “ ntabwo bikimeze nk’uko byari bimeze mbere.”

Kugira ngo hagabanywe imiturire y’akajagari hakoreshejwee ubundi buryo bwo gutuza abantu, ndetse bigakorwa hagamijwe gukura ubuzima bw’abo mu  kaga kuko bari Ku nkengero za Ruhurura ya Mpazi.

Umujyi wa Kigali uvuga ko wabanje kugerageza uyu mushinga, nk’uko bitangazwa na Muhirwa Marie Solange; Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize mur’uyu mujyi.

Yagize ati: “mbere yuko dutangira kubaka turabanza tukabakorera igenagaciro ry’imitungo imwanditseho, nuko umuntu agahabwa ingurane muri uwo mushinga mushyashya ingana n’umutungo yarafite aho ngaho.”

Anavuga ko “twahereye ku miryango itatu, twubaka apartment ijyamo imiryango 10. Noneho duha babandi ingurane, tubatuza neza noneho hahandi ba bandi bari batuye tuhashyira indi apartment ya kabiri tubasha gutuza imiryango 24. Tugerageza uko dushoboye tugashaka ubushobozi bwo kubaka izindi apartment 2 zifite ubushobozi bwo kwakira imiryango 56, mugihe hari hasanzwe hatuye imiryango 27. Hari indi bloc twubatse izatuzwamo imiryango 12.”

“ urumva tugenda twubaka tujya hejuru noneho amazu akazamo abandi bantu bo ku ruhande. Uko tugenda tubona ya myanya abantu baba bakwicaraho, bakidagaduriraho nibwo tubona ubutaka twubakamo umuhanda, ahantu twakubaka ruhurura.”

Nubwo uyu mushinga ukomeje wo gukura mukaga abaturiye iyi ruhurura ya mpazi, bamwe mubatarimurwa bafite impungenge basaba ko nabo bakimurwa.

Umwe yagize ati:“impungenge zirahari kuko ntuye iruhande rwa Mpazi.”

Undi ati: “duhora twiteguye  cyane kuko mugihe tutarabona ahantu tujya. Niyo mpamvu tuvuga ngo isaha ku isaha abana bagwamo. Icyifuzo cyacu tugize amahirwe tukabona amazu nk’abandi bose.”

“dufite impungenge kuko muri uku kwa kane, imvura ishobora kuza noneho ikatwica, ikatujyana. Aho kutwimurira harahari, n’ubundi bubaka ama etage bikamera nk’ibyabo hakurya.”

Icyakora Muhirwa Marie Solange; ushinzwe igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize mu mujyi wa Kigali, avuga ko bigoye ariko ko hari inzu zindi ziri kubakwa kuburyo hari abazimurirwamo.

Yagize ati: “ Twatangiye undi mushinga munini wo kubaka noneho amazu 700 tukaba tuzabasha gutuza abantu benshi icyarimwe. Uburenganzira bazigiraho ni uko babona ibyangombwa by’ubutaka ku buryo yafata uwo mutungo we akaba yawujyana muri Bank akaba yabona amafaranga yamufasha gukora undi mushinga mu buzima.”

Uyu mushinga wakozwe mu rwego rwo kubungabunga ruhurura ya mpazi   mu Mirenge ya Gitega, Muhima na Kimisagara ku buso bwa hegitari 137.  Mu bikorwa byawo harimo gusana igice cy’iyi  Ruhurura ya Mpazi hamwe izindi ruhurura.

 Naho kubakira abayituriye bikazakomeza gukorwa bitewe n’ubushobozi umujyi wa Kigali ufite.

Ni mugihe mu ntego u Rwanda rwihaye binyuze muri gahunda y’imyaka irindwi   yo kwihutisha iterambere kugeza muri uyu  mwaka w’2024, harimo ibijyanye no kunoza imiturire kugeza ku kigereranyo cya 34%; aho ubu biri kuri 30%.

@ Emilienne KAYITESI/Isango Star-Kigali.

 Feb 26, 2024 - 13:37