U Rwanda rwagaragajwe nk’igihugu cyafunguriye amarembo abagore mu ishoramari

U Rwanda rwagaragajwe nk’igihugu cyafunguriye amarembo abagore no kugaragaza ubushobozi bw’abo by’umwihariko mu ishoramari, mu nama mpuzamahanga ihuje abagore b’abashoramari muri Afurika, Congrès internationale des 70 femmes d'expertise d'Afrique, iri kubera muri Morocco. Abahagarariye u Rwanda izabafasha mu bakagura ishoramari ryabo.

kwamamaza

Iyi inama y’iminsi itatu, kuva ku ya 7 kugeza ku ya 10 Gicurasi (05), iteraniye mu mujyi wa Tanger mu gihugu cya Morocco, ariko itangizwa ku mugaragaro ku ya 8 Gicurasi (05).

Iyi nama  iri kwigirwamo uko isoko nyafurika ryakorohereza abashoramari, by’umwihariko ab’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu buryo bworoshye.

Madame AGATESI Marie Laetitia MUGABO Uhagarariye itsinda ry’abashoramari b’abanyarwandakazi bitabiriye iyi nama, agaragaza icyo bazungukirayo.

Ati: “tuzungukiramo byinshi birimo ubumenyi, gusobanukirwa uko isoko rusange rya Africa rikora. Rero nk’abanyarwandakazi bitabiriye iyi nama yiga ku isoko rusange rya Africa bashoboye guhura n’ibindi bihugu byinshi bakatuganiriza aho bageze nuko dusanga natwe hari ibyo dukwiye kubigiraho ndetse nibyo dukwiye kubigisha.”

Madame Shakira UMUTONI; Ambasaderi w’u Rwanda muri Morocco, yagaragarije abitabiriye iyi nama ko u Rwanda ari igihugu cyahaye amahirwe abagore mu kugaragaza ubushobozi bwabo; haba muri bucuruzi ndetse no muri politike.

Ati: “nk’inkingi y’umuryango na moteri yo guhanga udushya, abagore batanga umusanzu ukomeye mu kuzamura ubukungu bwa Africa binyuze mu bunararibonye mu guhanga udushya no kudatsimburwa kwabo.”

“u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu guha umwanya abagore muri politike no mu bukungu, aho mu nteko inshinga amategeko bafite imyanya irenga 60%. Ndetse bari no mu nzego zifata ibyemezo, bakaba bayobora ibigo bitandukanye.”

Mu butumwa Dr. Monique Nsanzabaganwa; Umuyobozi mukuru wungirije wa komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, yageneye abitabiriye iyi nama, yavuze ko urubuga nk’uru rwerekana ko ntacyo abagore batageraho.

Yagize ati: “mbanje gushimira femme d’expertise kubwo gutegura iyi nama ku nshuro ya gatatu kandi ikanagenda neza. Naho kuri mwe bagore mwayitabiriye, ndashaka kubabwira ko ntewe ishema n’umurava kubw’ umusaruro mwiza uru rubuga rukomeje gutanga ndetse n’ubufasha rutanga kandi ruzakomeza gutanga ku bagore b’abanyafurika n’abo muri diapora. Urubuga nk’uru nirwo rutwereka ko ntacyo tutageraho nk’abagore b’abanyafurika”

Madame Minani Niyonzima Géorgette; Umuyobozi mukuru wungirije wa femme d’expertise, yashishikarije abagore b’abashoramari kwitabira inama nk’izi kuko hari byinshi bigiramo harimo no kwagura ubucuruzi bwabo.

Ati: “nk’ubu murabona icyivugo cy’inama ni zone d’echange intercontinental africaine, ituma ibyo bacuruza bishobora kuva mu bihugu bakomokamo bikagenda neza nta bibazo bafite. Icyo tubigiraho ni uko ari abagore bazi ubwenge cyane. ndasaba abarundikazi bacu bari mu rwego rw’ubucuruzi kujya bitabira izi nama kugira ngo bigire ku bandi bagore bazi ubwenge bava mu bice bitandukanye.”

Iyi nama yitabiriwe n’abagore b’abashoramari baturutse mu bihugu birimo Rwanda, Burundi, Cameroon, Morocco, Guadeloupe, France ndetse n’ibindi…

Afurika igaragazwa nk’umugabane ufite abagore bafite ibigo by’imari n’ubucuruzi benshi kuko bari ku kigero cyo hagati ya 26 na 30 %. Bakanagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Afurika kuko babwinjiriza amafaranga ari hagati ya miliyali 250 na 300 y’amadorali y’Amerika.

@ Yassini TUYISHIMIRE/ Isango Star.

 May 10, 2024 - 16:09