Kirehe: Barasaba ibikorwaremezo by’ubukerarugendo ku ishyamba Nyaburanga rya Ntaruka.

Abaturiye ishyamba Nyaburanga rya Ntaruka riherereye mu murenge wa Nasho mur’aka karere barasaba ko muri iri shyamba hashyirwa ibikorwa remezo by’ubucyerarugendo. Bavuga ko byabagirira akamaro kuko bamucyerarugendo bahaza bakabasigira amadovize. Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe, buvuga ko urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB rwarisuye rugasanga habereye ibikorwa by’ubucyerarugendo.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagari ka Ntaruka ko mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe,bagaragaza ibice nyaburanga bibakikije byagakwiye kuba bibyazwa umusaruro ariko bikaba bidakorwa.

Batanga urugero rw’ishyamba nyaburanga rya Ntaruka rigizwe n’ibiti bya Pinusi,riherereye ku gasozi ahantu hitegeye ibiyaga bya Nasho ndetse n’ibindi byiza nyaburanga.

Ubwo baganiraga n’Isango Star, aba baturage bavuga ko abantu benshi bakunda kuza kuritembereramo, ariko bakagira imbogamizi z’uko nta gikorwa remezo gihari: nka hoteli, bityo bagasaba ko yagakwiye kuhashyirwa kuko yabagirira akamaro mu buryo butandukanye.

Umwe yagize ati:“iri shyamba rya pinus uri kubona, abantu benshi bakunda kuza ku munsi mukuru wa Noheli, n’abantu bakundana bakajya kuhifotoreza, byaba ari byiza cyane, byatunezeza bahazanye hoteli kuko ndizera ko ibintu byagurwa neza, nta kibazo.”

“ Turasaba leta ko yagira icyo ikora (…)tukayibona.”

Undi ati: “Aya mashyamba ntabwo tuyabyaza umusaruro bitewe n’uko tudafite ubushobozi. Icyakorwa ni uko twabona nk’abaterankunga bakazana uburyo bwatuma tuhabyaza umusaruro. Twajya tubonamo akazi, ubundi tukabona na ba mukerarugendo bakadusura gutyo, gutyo….”

Rangira Bruno; Umuyobozi w’akarere ka Kirehe,avuga ko urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB,rwasuye ishyamba nyaburanga rya Ntaruka nuko rugasanga koko habereye ubucyerarugendo.

Avuga ko hategerejwe gukorwa inyigo kugira ngo ibikorewa remezo bishyirwemo.

Ati: “ririya shyamba rya Ntaruka naryo riri mubyo RDB yasuye kuburyo byagaragaye ko ari …heza, hashobora guhuzwa no kurira imisozi. Nabyo dutegereje ko hakorwa inyigo yimbitse igaragaza ‘ese yajya hehe, hari ibindi bikorwa byajyaho? Noneho niturangiza kubinononsora nibwo( …) tuzasaba niba hari umushoramari ushobora kuza akahagura cyangwa akahakodesha kugira ngo ashyiremo ibikorwaremezo.”

Uretse iri shyamba nyaburanga rya Ntaruka, hari n’ibindi bice nyaburanga byo mu karere ka Kirehe: birimo udusozi twa Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongora, bityo abashoramari bakaba basabwa kuza kuhashora imari

Nsabimina Ruregeya Desire,umukozi w’aka karere ushinzwe ishoramari, yagize ati: “ muri adventure site harimo ahantu nyaburanga , umusozi wa Cyanjyuna, Nyamurindira Rock mountain, umusozi wa remera, udusozi twa Bwiza bwa mashyira budashyira irora n’irongorwa duherereye ku mupaka wa Rusumo, hakaba n’isumo rya Rusumo, site ya Kabanyana,…”

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Mar 13, 2023 - 12:36