
Hari aho Abanyarwanda bageze bava mu gahinda n’ubwigunge
Apr 9, 2024 - 09:37
Abakora mu nzego z’ubuzima baravuga ko mu myaka 30 ishize ikibazo cy’ihungabana cyagiwe kivugutirwa umuti ku buryo abanyarwanda hari intambwe bamaze gutera mu budaheranwa.
kwamamaza
Imyaka ibaye 30, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994. Anne Marie Bamukunde, Umukozi mu ishami ry’ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda RBC, rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, ashinzwe ibikorwa by’ubuzima bwo mu mutwe mu muryango Nyarwanda.
Avuga ko imbaraga zirimo kongerera ubushobozi abakora mu nzego z’ubuzima, amahugurwa n’ubukangurambaga, kwegereza abaturage ibikorwaremezo baherwaho serivise zo kuvura ihungabana, gukorana n’inzego zita ku mibereho myiza y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abanyarwanda bose muri rusange n’ibindi, byatanze umusaruro ugaragara mu kugabanya abahura n’ihungabana.
Ati "imyaka 3 ishize hari ibintu byinshi cyane byahindutse umuntu yavuga ko hari imbaraga nyinshi zagiye zishyirwamo byagize icyo bimara, imibare dufite abantu bagiye bagira ihungabana mu myaka yashize twari tugifite imibare hafi ibihumbi 4000 by'abantu bagira ihungabana mu gihe cyo kwibuka, kuva muri 2018 abantu bagiye bamanuka tugera mu bihumbi 2000, imibare yaragabanutse".
Ibi birashimangirwa na bamwe mu bayarwanda. Abaganiriye na Isango Star basubije amaso mu myaka yatambutse bagaragaza ko hari aho abanyarwanda bageze bava mu gahinda n’ubwigunge, gusa na none ngo haracyakenewe ubukangurambaga kugira ngo buri wese agire urwe ruhare.
Umwe ati "mbere mu 1997 kugera muri 2000 twageraga mu bihe byo kwibuka ugasanga abantu barahungabana cyane ntabwo ubu bivuga ngo bibagiwe ko Jenoside yabayeho ariko ntabwo abantu bagitwarwa n'agahinda cyane".
Undi ati "itandukaniro ryo ririmo mbere wasangaga ibitaro byuzuye mu gihe cyo kwibuka ariko mu bigaragara imibare yaragabanutse ariko ntabwo ari cyane kuko abantu baracyafite ibibazo bishingiye ku byababayeho, inzego z'ubuzima zifashije abanyarwanda zikabegera bagakora n'ubukangurambaga hari icyo byafasha".
Ni igitekerezo, Anne Marie Bamukunde avuga ko koko gikwiye ndetse ngo ubukangurambaga burakorwa ariko bukeneye kongerwamo imbaraga.
Ati "icyo kintu rwose nicyo, umunyarwanda wese biramureba kuko ikibazo cy'ihungabana kiraba ku muturanyi, umuvandimwe, ni inshuti, ni uwo mukorana, buri munyarwanda wese akwiye kumenya kwigishwa ibimenyetso by'ihungabana kumenya ndetse n'icyo yakora, abantu benshi batangiye kumenya ibyo bimenyetso ariko ugasanga bibaza icyo gukora, ubukangurambaga buracyakenewe gushyirwamo imbaraga".
Ni kenshi inzego z’ubuzima zigaragaza ko mu banyarwanda ubuzima bwo mu mutwe bwugarijwe aho mu bantu 5 bari kumwe umwe aba afite ibibazo byo mu mutwe, mu gihe kandi ubushakashatsi buheruka bwa MINISANTE bugaragaza ko ihungabana mu banyarwanda muri rusange riri ku gipimo cya 3% naho mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rikaba ku gipimo cya 28%, ibisaba ingamba zikomatanyije mu gushakira umuti iki kibazo.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


