Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwatangije gahunda ya Girinka Rubyiruko

Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwatangije gahunda ya Girinka Rubyiruko, yitezweho gufasha urubyiruko rudafite amikoro ndetse n’akazi kuzamura iterambere ryarwo byihuse.

kwamamaza

Ku ikubitiro hatangizwa gahunda ya Girinka Rubyiruko mu karere ka Rwamagana, hatanzwe inka 3 zishyikirizwa urubyiruko.

Aborojwe inka, bavuga ko bagenzi babo babafunguriye inzira njya bukungu dore ko zigiye kubafasha kubona ifumbire bazajya bifashisha mu buhinzi bwabo nyuma y'uko iyo bakoreshaga byasabaga ko bayigura.

Umwe ati "icyo igiye kumfasha, iramfasha kwiteza imbere cyane cyane mu buhinzi nakoraga ndabona ifumbire nshyire mu mboga nahingaga, ubuhinzi bwanjye bugiye gutera imbere bugire ikindi kigero buzamukaho, ifumbire nayibonaga nyiguze kubaturanyi bikampenda ariko kuba ari njyewe ugiye kujya nyibonera hafi biratuma ubuhinzi bwanjye buzamuka". 

Undi ati "inka bampaye nk'urubyiruko igiye kumfasha kwiteza imbere cyane ko ubundi umuco wa Kinyarwanda inka igaragaza ubukungu, bandaze ubukungu". 

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Rwamagana, Munyaneza Isaac, avuga ko gahunda ya Girinka Rubyiruko yatangijwe, yibanda ku rubyiruko rudafite amikoro mu rwego rwo kurufasha gutera imbere.

Ati "gahunda yacu ni uko twubaka ubukungu bw'urubyiruko, tukagira urubyiruko rushoboye mu miyoborere, mu mibereho myiza ariko no mu bukungu, twarebye urubyiruko rwihariye mubyiciro bari bakeneye ubwo bufasha ariko bafite n'ubushobozi bwo kuba bakorora za nka zikababyarira umusaruro zikabafasha gutera imbere ntizibabere ikibazo".   

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko ku rwego rw'igihugu, Nyamaswa Francis, avuga ko ari iby'agaciro kubona urubyiruko rugira uruhare mu kuzamura bagenzi babo, bityo ngo icyo nicyo gisobanuro nyacyo cy'uko aribo mbaraga z'igihugu zubaka kandi vuba.

Ati "inka ni igihango, iki ni igihango urubyiruko rugiranye naba baremewe uyu munsi, ni icyizere urubyiruko rutanga kuko rubasha gutekereza rukavuga ruti ni uwuhe musanzu wacu, ni iki tugombwa, ni icyizere urubyiruko rutanga ku gihugu kuko urubyiruko ni imbaraga z'igihugu zubaka kandi vuba, iyo urubyiruko rutanze inka ni ugusezeranya umuturage mu bikorwa bimwe cyangwa ibindi rurikumwe n'umuturage".    

Inka 3 zorojwe urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana muri gahunda ya Girinka Rubyiruko zifite agaciro ka miliyoni imwe n'igice z'amanyarwanda. Iki gikorwa kikaba cyahujwe n'inteko rusange y'inama y'igihugu y'urubyiruko muri aka karere, yitabiriwe n'urubyiruko rugizwe n'abahagarariye abandi bagera 774.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Jun 10, 2024 - 08:13