Urubyiruko rwasabwe kwitegura kuko imirimo igiye guhangwa ku bwinshi

Kuri uyu wa Gatanu, mu mujyi wa Kigali hatangijwe iserukiramuco ryiswe Isangano ry’urubyiruko (Kigali Youth Festival) ku nshuro ya Gatatu, aho urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali basabwe kujya bitabira ibikorwa nk’ibi kuko baba batekerejweho kandi babiherwamo amahirwe ababyarira umusaruro.

kwamamaza

Isangano ry’urubyiruko mu mujyi wa Kigali (Kigali youth festival) ryatangijwe ku nshuro ya 3, urubyiruko rwaryitabiriye rugaragaza ko ari igikorwa bungukiramo byinshi gusa bagasaba ko ingingo ijyanye n’imirimo yakibandwaho byihariye.

Umwe ati "twungukiramo byinshi kuko bitwigisha kwiteza imbere no kumenya indangagaciro za kinyarwanda, ibibazo byugarije urubyiruko cyane cyane ni ubushomeri, twaganira cyane uko twakiteza imbere nuko twamenya kwihangira umurimo kugirango tumenye uko twakiteza imbere nk'urubyiruko".  

Undi ati "ibibazo byugarije urubyiruko twifuza ko byazaganirwaho mu minsi isigaye ahanini ni ikibazo cyerekeranye n'ibura ry'akazi ku rubyiruko". 

Abasubiza ku ngingo ijyanye n’imirimo, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, yabasabye kwitegura kuko imirimo igiye kuboneka ndetse ko ari byo biraje inshinga leta muri iyi manda y’imyaka 5.

Ati "nkomeza gushishikariza urubyiruko ko amahirwe yose tuba twatangaje aba afunguriye buri rubyiruko rwose, ndabizeza ko muri iyi manda y'imyaka 5 iri imbere ingingo ya kabiri izitabwaho muri gahunda y'igihugu y'iterambere NST2 ni uguhanga imirimo, imyaka 7 ishize twajyaga dupanga imirimo ibihumbi 200 ku mwaka ubu tuzajya duhanga imirimo ibihumbi 250, urubyiruko rero yaba abakiri mu mashuri, yaba abari gukora indi mirimo mugomba kwitegura kuko iyo ndebye ibintu bitegurwa ibyo duteganya, ibyo inzego z'abikorera ziteganya, inzego za leta hari amahirwe menshi ateganyirijwe, ndasaba urubyiruko rwitegure".     

Mu kiganiro yatanze, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga yasabye urubyiruko kurangwa n’ubutwari abihuza n’isanganyamatsiko y’iri sangano ry’urubyiruko ku nshuro ya gatatu isaba urubyiruko gukomeza ibikorwa by’ubutwari bubaka u Rwanda bifuza.

Ati "ubutwari ni umusingi ukomeye mu mibereho y'abanyarwanda kuko bushingiye kundangagaciro zirimo ubumwe ubwitange, ubupfura n'ubunyangamugayo, ndabasaba izo ndangagaciro muzihagarareho kugirango mwuzuze inshino zanyu mu nzego zitandukanye, hari n'izindi ndangagaciro zikomeye ziranga ubutwari harimo gukunda igihugu, ubutwari, gukunda umurimo".          

Mu Isangano ry’urubyiruko mu mujyi wa Kigali, haba hakubiyemo ibikorwa birimo imikino, imurikabikorwa n’ibitaramo, ritagurwa n’umujyi wa Kigali kubufatanye n’inama y’igihugu y’urubyiruko ndetse n’urugaga rw’abikorera, ryatangijwe taliki ya 10 Mutarama rikazasozwa taliki 31 Mutarama.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jan 11, 2025 - 09:44