
Urubyiruko ruravuga ko kuba hari abakuze banze kuva mu kazi bibateza ubushomeri
Nov 6, 2024 - 14:52
Hari ab’urubyiruko bavuga ko bimwe mu bituma batabona imirimo ari bamwe usanga bamaze igihe kinini mu kazi bakaba baranze kukavamo bigakomeza kubateza ubushomeri. Ku rundi ruhande, hakaba abavuga ko iyo itakabaye impamvu kuko mu gihe umuntu agishoboye akazi adakwiye kukavamo ngo nuko ashaje, kuko akenshi usanga afite uburambe n’ubunararibonye.
kwamamaza
Kuba hari abakuze bakigaragara mu mirimo itandukanye nyamara hari benshi mu bakiri bato bashomereye ni kimwe mubyo urubyiruko rwaganiriye na Isango Star rutanga nk’impamvu yo kubura akazi kuko ngo abasaza bakagundiriye.
Umwe ati "abasaza bari mu kazi twe nk'urubyiruko tuba dukeneye natwe akazi nabo bakicayeho banze kukavaho natwe tuzaba abantu batagira akazi kuko abasaza nibo biganje mu kazi rwa rubyiruko ntirubone aho rubona akazi".
Undi ati "urubyiruko rwinshi nta kazi rurimo kubona bitewe nuko abakuze bagafashe kera ntibashaka kukarekure".
Nubwo bavuga ibi ariko hari abandi basanga iyi itagakwiye kuba impamvu kuko uko umuntu yaba ashaje kose ariko agishoboye akazi ntacyamubuza kugakora, ikindi kandi urubyiruko rwigishwa kwihangira akazi aho gutegereza ko hari ukavamo ngo nabo bajyemo.
Gusa nanone ngo hari impamvu zituma abakuze batava mu kazi zirimo kuba nta kintu gifatika bagakuyemo ndetse ngo no kwirinda indwara zifata abakuze iyo batagikora.
Umwe ati "kutakarekura nkatwe abasaza ni ibibazo biriho muri iki gihe, kera umuntu yarekuraga aruko yagize icyo ageraho, ubu ntabwo warekura akazi ntacyo ufite niyompamvu duhanyanyaza kugirango nibura umuntu arebe ko yagera mu myaka nka 70 akibona icyo kurya".
Undi ati "iyo umuntu akora ntabwo ubuzima bunanirwa urakomeza ubuzima bugakora ariko iyo wicaye ubuzima busa nkaho buremara ukaba wakurizamo n'ibindi by'ubuzima buke".
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda mu Ukwakira 2024 bugaragaza ko abanyarwanda bafite imyaka 16 kuzamura, bivuze ko bemerewe kugira umurimo bakora ari miliyoni 8 n'ibihumbi 3, miliyoni 4,5 muri bo muri Kanama 2024 bari bafite akazi mu gihe abarenga ibihumbi 817 bari abashomeri, naho abarenga miliyoni eshatu ntibari ku isoko ry’umurimo, igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda kikaba kiri kuri 15.3%.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


