
Urubyiruko rurasabwa kwiga ubumenyingiro n'ikoranabuhanga kugirango rubone imirimo
May 3, 2024 - 09:45
Mu gihe Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo itangaza ko hamaze guhangwa imirimo irenga 90% mu myaka 7 ishize nkuko byari biri muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1, bamwe mu rubyiruko bavuga ko kubona imirimo bikigoye cyane.
kwamamaza
Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1, leta y’u Rwanda yari yihaye gahunda yo guhanga imirimo miliyoni n’igice, mu gihe cy’imyaka irindwi kuri ubu ngo hakaba hamaze guhangwa irenga 90%, ariko ngo haracyari icyuho mu ikoranabuhanga nkuko bivugwa na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Prof. Bayisenge Jeannette.
Ati "turebye imibare ya 2023 aho twari tugeze nibura guhanga imirimo hejuru ya 90% ni ukuvuga irenga 1.300.000, ibyuho bigenda bigaragara cyane ni imikoreshereze y'ikoranabuhanga, uko bigaragara isi iragana ku ikoreshwa ry'ikoranabuha mu buzima bwose bwa buri munsi haba mu buhinzi, haba mu buvuzi bigaragara ko ikoranabuhanga ariryo shingiro rya byose, kandi turacyasanga imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu banyarwanda bikiri hasi".
Urubyiruko rutandukanye rwo rugaragaza ko kubona imirimo bigoye cyane, kuko imirimo ihangwa igera kuri bamwe cyane cyane abafite amashuri menshi.
Umwe ati "ikibazo cy'akazi mu rubyiruko kirakomeye, akazi kukabona ni ibibazo, akazi karahangwa ahubwo urubyiruko turi benshi kandi ntabwo byatugereraho icyarimwe, ahubwo ni ukugerageza bakaza no hasi, bashobora guhanga akazi kakagera mu bari mu mashuri cyangwa abari kuyarangiza ariko bamwe bari ku muhanda bari gushakisha ntibibagereho nkuko bisabwa".
Impuguke mu bukungu zo zibona imirimo mu Rwanda ihangwa ariko hakiri ikibazo mu byo biga mu mashuri biba bidakenewe ku isoko ry’umurimo, ahubwo bakwiye kwiga ubumenyingiro n’ikoranabuhanga kugirango aribyo bihangira imirimo.
Straton Habyarimana impuguke mu bukungu ati "imirimo irahangwa ariko kuba ihangwa ntabwo bivuze ko hatariho icyuho, hariho impamvu nyinshi zishobora kuba zabitera, icyambere nuko imirimo ihangwa idahagije ugereranyije n'abantu bajya ku isoko ry'umurimo ikindi hari icyuko urubyiruko kuri ubu ubumenyingiro bafite budahura n'ubukenewe ku isoko ugasanga bamwe bisanga nta mirimo bafite, u Rwanda n'isi aho bigeze ubungubu akenshi abagira amahirwe yo kubona imirimo bitabagoye ni abafite ubumenyi mu ikoranabuhanga".
Mu mwaka 2017 ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda cyari kuri 61% byanatumye leta ifata ingamba zo guhangana n’iki kibazo aho byageze kuri 13% mu 2022.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


