
Urubyiruko rurasabwa kuzitabira amatora no kuzatora neza
Jun 17, 2024 - 09:39
Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi (MOYA) irasaba urubyiruko ruhagarariye abandi mu nama y’igihugu y’urubyiruko kuzagira uruhare mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ategerejwe mu kwezi kwa 7, banashishikariza abo bahagarariye kwitabira amatora.
kwamamaza
Mu nteko rusange ya 26 y’urubyiruko rw’u Rwanda, abagera ku 1000 baturutse muri komite y’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rwa buri karere, imirenge, utugari, imidugudu no ku rwego rw’igihugu, baganirijwe ku mateka y’igihugu, n’imyitwarire ikwiye kubaranga, ibyo bavuga ko bafatiraho icyitegererezo mu gutanga umusanzu wabo bubaka u Rwanda.

Umwe ati "hari ibintu byinshi twungukiramo, hari ibyo batwibutsa tuba twaribagiwe ni byinshi".
Undi ati "ntabwo mu mateka haburamo kugira uruhare mu gukunda igihugu cyawe".
Undi nawe ati "ni kugirango tumenye aho twavuye naho turi kujya tumenye n'igihugu aho tucyerekeza".
Ni inteko ibaye mu gihe habura ukwezi kumwe, hakaba amatora y’umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Nk’imwe mu nzira zo kubaka igihugu, Parfait Busabizwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, arasaba urubyiruko kuzitabira ndetse no guhwiturana na bagenzi babo.

Ati "turabakangurira kuzitabira amatora, babanze barebe niba bujuje ibisabwa, ibisabwa ni ukuba ufite indangamuntu,uri kuri lisiti y'itora, uzi aho uzatorera, ibyo turabibashishikariza cyane, byagaragaye ko uyu mwaka tuzagira hafi miliyoni 2 z'abazatora ubwa mbere, ni urubyiruko ni nacyo gituma tubashishikariza kwitabira ayo matora ari benshi nkuko bangana ariko babanze bashake ibyo byangombwa bituma bazatora bagende babwire n'abandi batashoboye kuza hano basigaye mungo yuko tubatezeho kuzaza ari benshi, bakaza gutora kandi bagatora neza bagatora iterambere ntibazatatire igihango".
Ni inshingano urubyiruko ruhagarariye abandi rwemera ko rwiteguye gukora rudasiganye.
Umwe ati "turiteguye cyane kuko aya matora twatangiye kuyigishwa hashize igihe kinini kandi n'imbogamizi zose twahuriramo nazo twarangije kuzikemura ubu nta kibazo kirimo".

Undi ati "mu bintu bigora urubyiurko kubahiriza igihe bibamo, ikindi urubyiruko ntabwo rukunze kwitabira bya bikorwa byo kwamamaza bumva ko ari iby'abakuru, iyi ni imwe mu myumvire tugomba guhindura, nimba twarahindutse natwe tugomba guhindura abandi".
Kuva tariki ya 13 mu kwezi kwa 5 uyu mwaka, mu turere twose habaye Inteko rusange y'urubyiruko rurebera hamwe ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize, n’ingaba zo kurushaho kubibungabunga, hibanzwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Dukomere ku murage wacu”.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


