
Urubyiruko rurasabwa gusoma nk’inzira yarwungura ubumenyi butandukanye
Dec 12, 2023 - 12:50
Urubyiruko rurangurirwa gusoma kugirango rumenye amasomo atandukanye avuga ku miyoborere y’ibihugu byabo, amateka y’isi ndetse n’Africa muri rusange. Ibi byagarutsweho ubwo hamurikwaga igitabo cyiswe ‘AFrique et Mondialisation’, gikubiyemo inyigisho zafasha abantu kuba abayobozi beza bateza imbere ibihugu byabo n’imiyoborere myiza.
kwamamaza
Umwanditsi Alphonse MUKAMA avuga ko nyuma yo kureba agasanga ibihugu byinshi by’Afrika bihungabana kubera ubuyobozi bubi bashyira inyungu zabo imbere, byatumye yandika igitabo yise AFrique et Mondialisation.
Ati: “Maze kugenda mpura n’inshuti mu bihugu bya Afrika byinshi twaganira kuri Afrika ugasanga bose bavuga yuko ubuyobozi bwo mu bihugu byinshi muri Afrika bwagiye buhungabana. Ikindi twagiye dukomeza kuganiraho ni ugusanga batumva neza icyatumye jenoside y’Abatutsi iba mu Rwanda. Ibyo byatumye nandika iki gitabo.”

Umwanditsi MUKAMA anavuga ko Afrika yagiye igira abayobozi bareba ku nyunga zabo gusa batitaye ku nyuza za rusange. Asanga muri iki gihe hakwiye kubaho ubuyobozi bwiza buteza imbere abaturage.
Ati: “imiyoborere mibi muri Afrika iterwa n’ibintu byinshi. Hari abantu bagiye bagera ku butegetsi ariko bakahagera bisa naho bibaguyeho, batazi neza icyo bazahakora. Bagatangira gushaka uko bazayobora bamaze kugera ku buyobozi, nta mwanya bigeze bagira wo kubyitegura.”
“ ikindi kibazo cyagiye kigaragara ni uko les elites ni abantu bize bagiye bahura n’ikibazo cyo gushaka imibereho myiza aho kugira ngo barebe ukuntu bateza imbere igihugu. Ahubwo ugasanga yagiye mu bintu byo kwiteza imbere we wenyine. Leadership nziza rero ...ni abantu bagomba kuba bafite ubumenyi, ariko icya kabiri bagomba kuba bafite n’uburere: haba harimo gukunda igihugu, kuba inyangamugayo, kwifuza yuko abaturage dukorera bazatera imbere n’ibindi....”

Mukama asohoye igitabo AFrique et Mondialisation cyanditse mu rurimi rw’igifaransa, cyane cyane ashishikariza urubyiruko rw’ibihugu by’Afrika kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu byabo no kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza.


@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


