Urubyiruko rurasabwa guhangana n'abagoreka amateka y'u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) yakomereje mu turere tugize umujyi wa Kigali, Muhanga, Kamonyi na Bugesera ibikorwa byo kuganiriza no kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu muri gahunda yiswe ‘'Rubyiruko menya amateka yawe”.

kwamamaza

Rubyiruko menya amateka yawe, ni ibiganiro bigamije kwigisha urubyiruko no gusobanurirwa amateka nyayo yaranze u Rwanda kuva mu myaka yo ha mbere.

Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, asobanura impamvu hibandwa ku rubyiruko cyane.

Ati "umwihariko tuwujyana ku rubyiruko, n'abanyarwanda baravuga ngo uburere buruta ubuvuke kugirango barerwe ariko kandi nibo bagize icyiciro kinini cy'abanyarwanda, ibarura ry'abaturage ryatangajwe muri 2022 ryatugaragarije ko abanyarwanda bafite munsi y'imya 30 ari 65.3%, abo bantu nicyo gice kinini cy'abanyarwanda wagera ku bafite munsi y'imyaka 40 ni 70%".

Akomeza agira ati "abenshi nibo Rwanda rw'ejo bakeneye kumenya ibibi byaranze amateka y'u Rwanda kugirango bamenye kubirwanya, bamenye kutabisubira, bamenye no guhangana n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bafite iyo myumvire mibi bababeshyuze bubake igihugu, icya kabiri ni ukubaha ubumenyi bwo kugirango bashobore no kurera abana bazi amateka kuko abana bazabibabaza, badasobanukiwe nabo ntibashobora gutanga ubumenyi badafite".   

Abahagarariye urubyuriko mu bice bitandukanye bahamya ko kwitabira ibiganiro nk’ibi bibasigira umukoro wo gusangiza bagenzi babo amateka ndetse no gukosora abagamije kuyagoreka.

Umwe ati "ibiganiro nk'ibi biradufasha cyane nk'urubyiruko, bitwigisha gushyira hamwe muri byose kuko niwo musemburo w'iterambere ndetse no kugera kubyo twifuza nk'igihugu, bitwigisha ko burya abantu bashyize hamwe byose birashoboka cyane cyane dushingiye ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu".     

Undi ati "umukoro dufite ni ukuganiriza abo tuba twaje duhagarariye, ntabwo urubyiruko rwose rw'igihugu ruri hano, dufite umukoro wo kugenda tukabasangiza ibyo twumvise bityo twese tukagira imyumvire imwe ku mateka y'iguhugu cyacu".    

Rubyiruko menya amateka yawe, ni ibiganiro byitezweho gutoza urubyiruko indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kurufasha kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kurushishikariza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Kuri uyu wa Kabiri, ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko rusaga igihumbi ruturutse mu turere tugize umujyi wa Kigali, Bugesera, Muhanga na Kamonyi bikaba byabereye mu karere ka Nyarugenge.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 26, 2025 - 10:08