
Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka ya Jenoside mu buryo bwimbitse
Apr 9, 2024 - 08:53
Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari bamwe mu rubyiruko bavuga ko hari bagenzi babo biganjemo abavutse nyuma ya Jenoside, batazi cyangwa ngo basobanukirwe byimbitse amateka ya Jenoside, bigatuma muri ibi bihe basa nk’abagendera mu kigare aho bavuga ko byaba biteye impungenge kuko uko imyaka igenda indi ikaza bashobora kuzisanga aribo bari kuyasobanurira abazabakomokaho mu myaka iri imbere.
kwamamaza
Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata mu Rwanda ndetse no ku Isi yose hatangiye icyumeru n’ iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Gusa hari bamwe mu rubyiruko bavuga ko hari bagenzi babo bavutse nyuma ya Jenoside badasobanukirwa neza amateka haba mu mashuri bigamo, abatiga ndetse ntibanaganirizwe n’ababyeyi babo cyangwa se ababarera kugirango barusheho gusobanukirwa byimbitse.
Umwe ati "twebwe Jonoside yabaye tutariho tugenda tubyumva gutyo wenda ari nk'umuntu mukuru ubitubwiye, ibintu bijyanye na Jenoside ntabwo tubizi cyane, gusa nyine tuba tuzi ko twibuka mu kwa kane".
Bamwe muri abo biganjemo abataragiye mu ishuri bavuga ko ababyeyi bajya baganiriza amateka abana babo cyangwa se n’ababyiga bagashyiraho umwete kugirango mu myaka iri imbere nabo bazabashe kuyasobanurira abazabakomokaho.
Undi ati "ntabwo twaba tutabizi nk'urubyiruko ngo tuzabyigishe abana bacu, bakora ubukangurambaga no munzego z'ibanze tukabyiga cyane no mu mashuri tugakura tubizi".
Binyuze muri komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano muri Sena y'u Rwanda yanabikozeho ubushakashatsi isanga amateka ya Jenoside kuri ubu ngo mu mashuri arigishwa ariko ngo haracyarimo imbogamizi.
Murangwa Ndangiza Hadidja Perezidante w’iyo komisiyo ati "aya mateka uhereye mu bihe by'ubukoloni ukagera uyu munsi aho u Rwanda rugeze nyuma ya 1994, barabyigisha birahari ariko ni umwanya muto cyane ku buryo umwana kubimwinjizamo atabyumva neza, adafata amakuru ahagije aba adafite uburyo bumworohera kugirango asobanukirwe neza kurushaho, birahari ariko ni bikeya, bikunze bihawe umwanya hari ikintu kinini cyane byadufasha nk'abanyarwanda mu gutegura abana bacu kugirango bazabe abanyarwanda bahagaze neza bafite amakuru abafasha mu buzima bwa buri munsi".
Mu rwego rwo kurushaho kwigisha urubyiruko amateka yaranze Jenoside kuri ubu ngo byigishwa mu mashuri nk’isomo ryihariye gusa hanasabwa ubukangurambaga buruseho kugirango ababyeyi bagire ubutwari bwo kuganiriza abana babo kandi bababwire ukuri ku byerekeye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


