Urubyiruko ruragirwa inama yo gukoresha Telephone mu bibyara inyungu

Mu gihe hari urubyiruko rutandukanye hirya no hino mu gihugu ruvuga ko bafite ibibazo by’ubushomeri kuko kubona akazi muri iki gihe bigoye, bamwe mu babashije kubyaza amahirwe ibikoresho by’ikoranabuhanga rya telefone na interinete baragira inama urubyiruko kubyaza umusaruro telefone zabo.

kwamamaza

Iyo uganiriye na benshi mu rubyiruko usanga bakubwira ko ubushomeri bumeze nabi kuko bashaka akazi imyaka myinshi bakakabura, ibi kandi babivuga bafite telefone zigezweho za Smartphone bakoresha baganira n’inshuti gusa ariko ntizigire icyo zibinjiriza.

Umwe ati "njye ikintu nyikoresha usibye kuyishakisha ibyo niga nta kindi kintu kindi nyikoresha kijyanye n'izindi nyungu".   

Undi ati "ikibazo cy'ubushomeri ntabwo cyoroshye, ushobora kuba ufite Smartphone ariko ukabura interinete kubera ko udafite akantu kakwinjiriza ntabwo wapfa kubona interinete kuko utayikoresha ku buntu".      

Ishimwe Karangwa Claude uzwi nka Mwene Karangwa ku rubuga rwa X, ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zikamubyarira umusaruro abifashijwemo na telefone, avuga uburyo yatangiye, icyo bimaze kumugezaho ariko agira inama n’urundi rubyiruko uburyo rwakoresha izo telefone bikabazanira inyungu.

Ati "bitangira umuntu akoresha imbuga nkoranyambaga nk'ibintu akunze cyangwa se kugirango amenye amakuru nyuma uko usangiza abantu ibitekerezo bakagenda biyongera, bagenda biyongera abantu bagatangira kukwegera bifuza ko mwakorana aribwo umuntu atangira gukorera amafaranga".

Akomeza agira ati "Smartphone dufite ni kamera, ni Radio, ni ikintu cyose, abantu benshi basigaye bazikoresha kurenza za mudasobwa, Smartphone ni ikintu urubyiruko rwinshi rubasha kubona ariko rukayikoresha nabi, ntabwo bizasaba gutunga kamera nini, ntibizagusaba kuba ufite micro, bizasaba gusa kuba wasangiza abantu ibitekerezo byawe, abakunze ibitekerezo byawe ukigaragaza kandi ukaba wakorera amafaranga ahagije".            

Ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda bugaragaza ko umubare w’abashomeri ugenda ugabanuka, nk'aho umubare w’ababonye akazi mu mwaka 2024 wiyongereyeho abagera kuri 4.7% bituma igipimo cy’ubushomeri kigabanukaho 2.1% ugereranije na 2023.

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 akaba ariho hagaragara cyane ubushomeri ku gipimo cya 18%.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Mar 31, 2025 - 09:16