
Urubyiruko ruracyakerensa indwara zitandura
Mar 19, 2025 - 12:11
Mu gihe indwara zitandura ari zimwe mu ndwara zibasiye abatuye isi ndetse zikanabahitana ku bwinshi, Hari bamwe mu banyarwanda bakizikerensa bakazifata nk’indwara zibasira gusa abari mu zabukuru. Bavuga ko abakiri bato batarebwa n’ibyo kuzisuzumisha no kuzivuza. Inzego z’ubuzima zivuga ko iyo myumvire atari yo ndetse n’abayifite bakwiye kuyihindura kuko indwara zitandura atari iz’abakuze gusa, ahubwo zifata abantu bose. Zivuga ko kuzisuzumisha no kuzirwanya ari uruhare rwa buri wese.
kwamamaza
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko abantu barenga miliyoni 41 ku Isi, bahitanwa n’indwara zitandura buri mwaka. Iyi mibare uyishyize ku ijanisha, OMS igaragaza ko nibura 71% by’ababura ubuzima buri mwaka, bahitanwa n’indwara zitandura.
Nubwo muri rusange iyo mibare isa n’ihangayikishije isi n’u Rwanda, Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko indwara zitandura ari zo zihitana abantu benshi mu Rwanda ugereranyije n’izindi, ariko hari abakizikerensa.
Bavuga ko izi ndwara zifata abakuze gusa, cyangwa se abageze mu zabukuru bakumva ko abato ibyo bitabareba.
Umwe mu b’urubyiruko waganiriye n’Isango Star, yagize ati: “ni iz’abantu bakuze! Nka diabete, umutima, n’ ibihaha…niko mbyemera nanjye. Ni nko guhera ku myaka 30 kuzamura, ni abantu bamaze gukura.”
Undi ati: “hari indwara abantu bumva ko ari iz’abageze muzabukuru, nk’amadiyabete, hypertension (umuvuduko) n’iki! bakumva ko niba umuntu yishwe na diyabete, n’ibintu bya paralyse ari abantu bageze muri iyo myaka nyine.”
Bavuga ko kuba ukiri muto aba afite imbaraga ndetse n’imyaka bimutandukanye n’abasaza n’abakecuru.”
Muri Gashyantare 2023, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ubwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragazaga ishusho y’uko ubuzima bwifashe mu Rwanda, yashimangiye ko izo ndwara zihangayikishije ariko ko zimwe muri zo zishobora kwirindwa bitewe n’ibishobora kuzitera kandi ko zitarobanura abato n’abakuru.
Yagize ati: “ icya mbere ni uko twakwirinda indwara cyangwa se tukazimenya hakiri kare. Ubundi umuntu wese urengeje imyaka 40 yagakwiye uko umutima we umeze, akamenya uko impyiko ze zimeze, akamenya uko isukari imeze mu mubiri, imisemburo n’ibindi. Abakiri bato nabo ntacyo bitwaye kumenya uko urwaye, wakora ibyitwa check ups, ndetse n’ubwishingizi bwacu bwinshi burabiteganya.’
“icya kabiri, twavuze ko ubuzima bwacu nicyo gishoro dufite tugomba kubwitaho. Ziriya ndwara zitandura zisigaye zihitana abantu benshi kurusha zimwe za kera za Malaria n’izindi, buriya dushobora kuzirinda cyangwa tukazitinza, ntizize vuba.”
Zimwe mu ndwara zitandura zihitana abantu cyane harimo iz’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, kanseri, diyabete, indwara z’ubuhumekero. Zimwe muri izo zikaba zirimo n’izangiza ubuzima bwo mu mutwe. Izindi zikaba zatera ubumuga butandukanye.
@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


