Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwasabwe kurasanira u Rwanda

Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwasabwe kwimana u Rwanda no kururasanira. Rusabwa kandi kudatsindwa ahubwo rugasigasira ibyagezweho.

kwamamaza

Rwabisabwe na Ingabire Immaculée kuri uyu wa Gatandatu taliki 16 Mata 2022, ubwo rwasuraga Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Kimihurura.

Avuga ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zongera kubaka igihugu.

Yibutsa urubyiruko ko urugamba rukiriho. Ati “U Rwanda ruracyafite abanzi barugabaho ibitero hirya no hino kandi bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Urubyiruko turarusaba kujya kuri urwo rugamba, bakarurwana batajenjetse bakarwana n’abantu bahakana Jenoside n’urugero bati ngo nta Jenoside yabaye, abandi bakakubwira ngo habayeho Jenoside ebyiri, abandi ngo mu Rwanda nta kigenda abantu bishwe n’inzara […].”

Aha ni ho ahera asaba urubyiruko kujya kurasanira kuri urwo rugamba, rugakoresha izo mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Nimutsindwa birabareba, muzaba ari mwe mwinaniwe, ni ukuri nimuharanire gusigasira murwane kuri uru Rwanda murwime umwanzi”.

Agaragaza ko igihugu cy’u Rwanda cyavuye ahabi kandi ko kitazasubirayo.

Ati: “Nitubigire intego, turwane ku buyobozi bwacu kuko ni ubuyobozi bwiza, bunabakunda cyane, bubifuriza ibyiza, rero ni ukuri murwimane mururasanira”.

Ingabire ashima ko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ariko ko ahanini ruvugiraho ibijyanye n’imyidagaduro n’urwenya.

Ati: “Ndabyemera hariho bake bahangana n’umwanzi ku mugaragaro ariko ntibihagije, njye nifuza ko urubyiruko rwose rwamenya ko uru Rwanda ari urwarwo”.

Agaragaza ko igihugu gisabwa gusigasira urubyiruko kikarushakira amashuri, serivisi z’ubuzima, abarangije amashuri bakabona imirimo.

Umugwaneza Alice, umwe mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, avuga ko nk’urubyiruko bagomba kumenya amateka y’igihugu, aho cyavuye n’aho kigeze.

Agira ati: “Hari abapfobya bakavuga ko Jenoside ari iy’abanyarwanda ariko bigaragara ko yari yarateguwe na Leta yariho icyo gihe.

Tugomba kuba abahamya tukagaragaza ukuri dukoresheje imbuga nkoranyambaga”.

Kubwimana Dominique uzwi ku izina rya ‘Urinde Wiyemera’ kuri twita (Twitter), avuga ko nta makuru ahagije yari afite mbere yuko asura ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Avuga ko kuba yasuye ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ko ari amakuru afatika yabwira uwo ari we wese wigiza nkana cyangwa uhakana Jenoside kubera kutamenya.

Akomeza agira ati: “Umuntu wese upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuga ko habayeho Jenoside ebyiri, ni uko uwo muntu ayagoreka abishaka kandi abayagoreka ni abantu bari bahibereye, mbonye amakuru nyayo nababwira”.

Avuga ko nk’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rukahahurira n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari rwo rukwiye gufata iya mbere mu kuvuguruza abagoreka amateka.

Yagize ati: “Ni twe ba mbere dukwiye kuvuguruza ibyo bavuga kuko niba ari twe dukoresha imbuga nkoranyambaga bivuze ko ari twe dufite imbaraga zo guhagarika bariya bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko natwe ubwacu twamenye amakuru”.

Asaba Leta guhuriza hamwe urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ikarwigisha amateka ku buryo ruba rufite gihamya (Facts) rwasangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “[…] Ku buryo n’uwakora ikintu akayipfobya njyewe nkaba mfite ubushobozi bwo kumuhakanya ndetse nkamwemeza, nkamuha gihamya zigaragara kuko njye mba narabibonye naranabyigishijwe.

Leta nidufashe iduhurize hamwe ikoreshe uko ishoboye itwigishe amateka twiyungure ubumenyi”.

Murora Suzan na we ukoresha imbuga nkoranyambaga asaba urubyiruko rugenzi rwe kujya rugaragaza amakuru nyayo.

Abwira abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwiye kumenya ko Jenoside yabaye kandi igakorerwa Abatutsi mu 1994.

Ibimenyetso biragaragara n’abayihagaritse barahari ingabo zari iza RPA ari nazo zishimirwa uyu munsi.

Agira ati: “Icyo nasaba Leta ni ugukomeza ubukangurambaga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga neza kugira ngo duhangane n’abapfobya cyangwa se n’abahakana yewe n’abasebya u Rwanda”.

Asaba Leta ko no mu nzego z’ibanze byashyirwa mu mihigo buri mwaka, n’umuhigo wo gufasha urubyiruko nko kurwigisha, bakarukangurira kumenya amateka y’u Rwanda.

 Apr 20, 2022 - 03:50