
RDF yagaragarije za Ambasade uko umutekano wifashe mu gihugu no mu Karere
Aug 7, 2025 - 17:50
Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, kuri uyu wa Kane, bwakiriye abahagarariye ibikorwa bya gisirikare muri za ambasade zikorera mu Rwanda bubaganiriza ku ishusho y’umutekano imbere mu Gihugu no hanze yacyo, ibirebana n'ibikorwa by'ubutumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare ku rwego mpuzamahanga.
kwamamaza
Ibi bigqniro byabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo giherereye i Kimihurura, aho byanitabiriwe n’intumwa 22 zaturutse mu bihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga irimo Angola, Ubushinwa, Danemark, Misiri, Ethiopia, Ubufaransa, Ubuyapani, Jordan, Mauritania, Namibia, Qatar, Koreya y’Epfo, Tanzania, Uganda, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zambia, Zimbabwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC).

Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye mu bbyagGisirikareku rwego Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ingabo, yavuze ko ibi biganiro bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibihugu bihagarariwe mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere amahoro mu Karere no ku isi hose.
Nyuma y’ibiganiro birambuye byatanzwe, Brig Gen Emmanuel Shillingi, yashimiye RDF kuba ibagezaho amakuru y’umutekano mu buryo buhoraho, avuga ko bigira uruhare rukomeye mu kubaha ishusho nyayo y’imyumvire n’icyerekezo cy’u Rwanda ku mutekano w’imbere mu gihugu no mu karere.
Yanavuze ko biyemeje gukomeza gushimangira, guteza imbere no kurinda ubufatanye n’ubwumvikane nk’abafatanyabikorwa mu iterambere.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


