COP28: Abategetsi ba Iran bavuye ahaberaga inama kubera Israel

Itsinda ry’abategetsi bahagarariye Iran mu nama yiga ku bidukikije COP 28 ryatashye kubera ko Israel yitabiriye iyi nama. Iyi nama iri kubera I Dubai, muri leta zunze ubumwe z’Abarabu. Aba bategetsi bavuye muri iyi nama kubwo kwigaragambya kuko na Israel yayitabiriye kandi ishinjwa ibyaha by;intambara no gukora jenoside muri Gaza.

kwamamaza

Kuba Israel yaritabiriye COP 28, abategetsi ba Iran babifashe nko kurenga ku murongo w’intumbero ndetse n’imirongo migari by’iya nama mpuzamahanga. Mu buryo bwo kwigaragambya, bahisemo kuva ahabera iyi nama, nk’uko byatangajwe na Ali Akbar Mehrabian; minisitiri ushinzwe iby’ingufu.

Ku wa kane, ikinyamakuru Irna cyo muri Iran cyari cyanatangaje ko Perezida wa Iran, Ebrahim Raïssi, atazitabira iyi nama ya ONU yiga ku mihindagurikire y’ibihe kubera ko yanatumiye abategetsi ba Israel.

Israel yagabye igitero cyo kwihimura ku mutwe wa Hamas w’abanyapalestine, nyuma y’igitero cy’amaraso wagabye mu majyepfo ya Israel ku ya 7 Ukwakira (10), abarenga 1 200 bakahasiga ubuzima, abandi 240 bagajyana nk’imbohe.

Minisiteri y’ubuzima ya Hamas ivuga ko kuva icyo gitero cyatangira abantu 15 000 bamaze gupfa. Iyi yabitangaje mu rukerera rwo kur’uyu wa gatanu, nyuma yo kongera gusubukura iyi ntambara yari imaze iminsi [ ku ya 24 Ugushyingo (11)] hatanzwe agahenge mu rwego rwo kugira ngo harekurwe imbohe ku mpande zombi ndetse hatangwe n’ubutabazi ku banya-palestine bo muri Gaza bakeneye ubutabazi cyane.

Kuva iyi ntambara yatangira, Iran yakomeje gushyigikira umutwe wa Hamas.

Mu bategetsi 180 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bazitabira iyi nama kugeza ku ya 12 Ukuboza (12), nk’uko bitangaza n’abayiteguye. Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yabonye umwanya mwiza wo kugira ngo hatangizwe ibiganiro mu buryo bwa dipolomasi.

Mu biganiro hifashishijwe telefoni, Abdallah ben Zayed Al-Nahyane wa leta zunze ubumwe z’abarabu, yavuganye na Hossein Amir-Abdollahian; minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, avuga ko yicuza kuba Israel yaritabiriye iyi nama ya COP, kubera ko iki gihugu kiri gukora jenoside n’ibyaha by’intambara mu ntambara yo muri Gaza.

@RFI, le libre.

 Dec 1, 2023 - 14:23