Urubyiruko rukora ubihinzi ruri guhuzwa n'amaresitora yakira abashyitsi mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwakira imikino itandukanye, inama mpuzamahanga n’abashyitsi baturuka imihanda yose, ihuriro ry'urubyiruko rukora ubuhinzi n'ubworozi n'ibibishamikiyeho mu Rwanda (RYAF) rurasaba urubyiruko kubyaza ayo mahirwe ahari umusaruro ndetse rukabasha kwibumbira hamwe kuko ari bwo rushobora gutsindira ayo masoko aba yabonetse ndetse rukabasha kuyahaza.

kwamamaza

Byagarutsweho ubwo mu Rwanda hari kwizihizwa icyumweru cyahariwe amaresitora mu Rwanda aho ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko rubarizwa mu mwuga w’ubuhinzi bafashwa bagahuzwa n’amaresitora yakira benshi mu bashyitsi bitabira ibikorwa mpuzamahanga mu Rwanda kugirango babashe kuyibonamo no guhuza nayo bazamura ibikorwa byabo bivuye mu musaruro wabo atari iki cyumweru gusa ahubwo bikaba byakomerezaho.

Babla Mbabazi umukozi muri AGRA umuryango wita ku buhinzi muri Afurika ati "hari igihe umwana ashobora kujya kuri resitora ntashobore kumenya uburyo aganira ku giciro, umuhate wacu ni ukugirango ntubone isoko ry'iki cyumweru gusa ariko ubone isoko ry'igihe gihoraho, ikintu twafashije urubyiruko ni ukugirango bagaragarire ayo maresitora atarasanzwe abazi kugirango bashobore kuzajya bakorana na nyuma".

Akomeza agira ati "ntabwo ari amahirwe gusa yo kuvuga ngo iki cyumweru ngo urubyiruko babone isoko ry'ibihingwa byabo ariko na nyuma y'ibi ni amahirwe yo kuvuga ngo garagaza icyo ushoboye gukora kugirango na nyuma y'iki cyumweru aya maresitoro azakomeze agura umusaruro".        

Usengimana Sakina umuyobozi w’ihuriro ry'urubyiruko rukora ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda RYAF, avuga ko aha igikenewe aruko ba rwiyemezamirimo bakora ubuhinzi babikora kinyamwuga ndetse bagahuriza hamwe mu rwego rwo kugirango bahaze amasoko.

Ati "urubyiruko rukora ubuhinzi nubworozi bagomba kubikora kinyamwuga ntubikore nk'umuntu wikinira kandi ikindi ni ukujya mu ihuriro kuko iyo uri mu ihuriro niho umenyera amakuru iyo utari mu ihuriro usanga hari amakuru amwe agenda agucika ukibaza ko ufite ibibazo kandi mubyukuri hari ibisubizo bihari uko twihuriza hamwe no gutinyuka, ubu turi kubona ko ni ibuntu bizakomeza bitavuze ngo nuko habaye inama cyangwa se habaye imikino ahubwo ari ukuvuga ngo ejo n'ejobundi ni gute twazamura umusaruro tugenda duhereza aya maresitora".        

Havugimana Fabien umwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi mu karere ka Rutsiro yabonye isoko binyuze muri iyi gahunda avuga ko uretse kuzamura ubukungu bw’umuntu ku giti cye ndetse n’aho ubwo buhinzi bukorerwa buzamura imibereho by’abahatuye.

Ati "nagize amahirwe yo gusinyamo amasezerano mbagemurira inkoko, mbagemurira amagi, ibirayi, ibijumba, ibintu byose byo mugikoni bitandukanye byera hano mu Rwanda ninjye ubigemura muri iyi hoteli, ni amahirwe menshi cyane kuburyo byanaguye umusaruro mu rwego rw'abaturage mu karere urwego rw'imibereho y'umuturage burazamuka mu buryo bugaragarira buri wese uhageze".   

Muri iki cyumweru muri iyi gahunda hamaze guhuzwa amaresitora 9 n'urubyiruko 50 aho byibuze muri aya marushanwa ari kubera mu Rwanda ya basket azwi nka BAL bateganya kwinjiza arenga  miliyoni 20Frw.

Inkuru y'ibibazo Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 30, 2024 - 10:04