
Umuyoboro w’amazi wa Sake wamaze kuzura
Dec 2, 2025 - 11:53
Umuyoboro w’amazi wa Sake wamaze kuzura, aho kuri ubu uha amazi, abaturage barenga ibihumbi 340 bo mu mirenge 9 igize Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
kwamamaza
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’Isukura (WASAC), gitangaza ko uyu muyoboro urimo n’uruganda rw’amazi ruherereye mu Murenge wa Sake mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera, rutanga metero kibe ibihumbi 11 z’amazi buri munsi.

Ni umuyoboro witezweho gufasha abaturage benshi basabwaga gutanga ikiguzi kiremereye kugira ngo babone amazi meza.
Ubushakashatsi bwamuritswe muri Mata 2025, bwagaragaje ko imibare y’Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza yageze kuri 90% bavuye kuri 87% mu 2017. Intego ni uko mu 2029 Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi 100%.

Kugeza uyu munsi imishinga ikorwa yose iba ishingiye ku cyerekezo 2050. Kugira ngo iki cyerekezo kizagerweho u Rwanda rukeneye nibura arenga miliyari ibihumbi 12 Frw kugira ngo abaturage bose bazabe bagerwaho amazi meza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


