
Umuyaga mwinshi n’ubushyuhe bwinshi bitegerejwe muri Kanama
Jul 31, 2025 - 14:08
Mu kwezi kwa Kanama (08) 2025, ikirere cy'u Rwanda kizarangwa n’ibihe by’imvura nkeya ariko hakabaho umuyaga mwinshi ndetse n’ubushyuhe buhanitse mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibi ni ibyatangajwe n'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe.
kwamamaza
Mu gihugu hose, ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba hagati ya dogere 30 na 32, cyane cyane mu turere twa Bugesera, Nyagatare, Kigali, igice cy’uburengerazuba bwa Rwamagana na Ngoma, iburasirazuba bwa Gatsibo na Kayonza, mu gace ka Amayaga no mu kibaya cya Bugarama. Aho ubushyuhe bwo hasi buzaba hagati ya 7°C na 9°C ni mu turere twa Nyabihu, Iburasirazuba bw'Akarere ka Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu, kimwe n’uduce twa Musanze, Ngororero, Nyamagabe na Nyaruguru. Ibi bivuze ko hari uduce tuzaba dufite ubukonje bukabije mu gihe ahandi hazaba hashyushye cyane.
Nubwo imvura iteganyijwe izaba nkeya, biteganyijwe ko hari aho izagera hagati ya milimetero 70 na 100, cyane cyane mu turere twa Musanze, Rubavu, Nyabihu, Burera, Nyamagabe, igice cy’amajyaruguru ya Gakenke, amajyepfo ya Karongi ndetse no mu burasirazuba bwa Nyamasheke. Naho mu bice byo hagati no mu majyepfo, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 50, bigaragaza ko uku kwezi kuzaba gukamutse kurusha ibisanzwe.
Hateganyijwe Umuyaga mwinshi mu bice bitandukanye
Mu turere twinshi tw’u Rwanda, cyane cyane mu Burengerazuba, hitezwe umuyaga ukomeye cyane ushobora kugera hagati ya metero 8 na 12 ku isegonda. Uyu muyaga uzagaragara nko mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, kimwe n’ibice bimwe bya Nyabihu, Ngororero, Nyamagabe, Musanze, Burera na Kirehe. Ahandi hitezwe umuyaga uri hagati ya 4 na 8 m/s, harimo n’Umujyi wa Kigali, Bugesera, Gisagara, Rwamagana n’ibice bya Muhanga na Gakenke.
Meteo Rwanda isaba abaturage kwitwararika cyane cyane abatuye ahazagaragara umuyaga ukaze, kuko ushobora guteza ingaruka ku buzima bw’abantu, inyubako, ubuhinzi n’ibikorwa remezo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


