Umushinga wo kubyaza imyanda ikusanywa uracyabangamiwe n’abaturage bataramenya kuvangura imyanda ibora n’itabora.

Abadepite mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda baravuga ko nubwo  umushinga wo kubyaza umusaruro imyanda ikusanywa witezweho gukemura burundu ikibazo cy’ahamenwa imyanda yo mujyi wa Kigali ikabangamira abahaturiye , ariko ukibangamiwe no kuba abaturage benshi bataramenya uburyo bwo kuvangura ibiva mu myanda baba bakoresheje, yaba ibibora n’ibitabora  Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bugiye kongeramo ubukangurambaga ndetse ko umushinga wo kuyibyaza umusaruro igakorwamo ibindi bikoresho ugeze kure ushyirwa mu bikorwa.

kwamamaza

Ubusanzwe umujyi wa Kigali hamwe n’abafatanyabikorwa  bawo bafite gahunda yo kubyaza umusaruro imyanda ikusanwa mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo guhangana no gukuraho ingaruka igira mu baturage, cyane abaturiye aho iyo myanda yose imenwa.

Ariko bitewe n’ubwoko bw’iyo myanda ibora n’itabora , iyo gahunda ikomeje kudindizwa nuko umubare munini w’abaturage batazi kuyivangura igihe bashyira ahabugenewe iyo myanda mu ngo zabo.

Umuturage umwe yagize ati: “ ku kijyanye no kurobanura imyanda, hari abaturage benshi batabizi, ugasanga ibora n’itabora bayivanga. Rwose abenshi ntabwo bazi kuyitandukanya.”

Umwe mu bakusanya iyo myanda yunzemo ati: “ abo tujya kuyitwarira ntabwo baba babizi! Twebwe ababitwara nitwe tubibona kuko duhita tubijyana muri kampani. Nitwe tubifata tukabishyira ukwabyo. Niba ari amashashi ukwayo, ibishishwa by’ibitoki ukwabyo…babizi bate se? bariya ntabwoo baba babizi!”

Abadepite mu nteko nshinga mategeko y’u Rwanda basaba ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kongera ubukangurambaga bakabyigisha abaturage kuko byatanga umusaruro.

Umwe yagize ati: “ugasanga bariya bahungu bashyira imyanda muri ziriya modoka zabugenewe arimo arafata umufuka harimo icupa, ishashe, harimo ibishishwa  by’ibitoki, umuceri…kuki hataba biriya …byabugenewe bashyiramo imyanda cyangwa ibishingwe, ujya kubihamena akaba azi ngo ibi birabora, ibitabora akabimena hariya, bigafasha nicyo kiguzi kikagabanuka kuko byatanga umusaruro neza. Rero biracyari hasi cyane, cyane ko tugira ngo tubibyaze umusaruro, ariko nibituruke aho ngaho babihuriza bajya kubikusanyiriza.”

Mugenzi we yunze murye ati: “Njyewe natanga igitekerezo kigira kiti’iriya kampani nize mu midugudu yacu cyangwa mu masibo bakope[guha umwenda] biriya biduki abaturage noneho bajye bavuga bati icy’icyatsi ni ibibora, umuhondo, umutuku…bimeze bityo. Kuko nubundi dusanzwe dutanga amafaranga y’isuku, bagatangisha abaturage amafaranga make nk’umwaka mpaka ibyo bintu birangiye.”

Kuri iki kibazo, Pudence Rubingisa,  Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ashimangira ko ubukangurambaga bugiye gukazwa kugirango iyo gahunda yo kubyaza imyanda umusaruro izagerweho.

Ati: “nibyo koko haracyari ikibazo cy’ ubukangurambaga kugira ngo abantu batangire bigishwe mu ngo, irimo irakorwa ariko twari dukeneye ko ishyirwamo imbaraga, abantu batangire bigishwe gutandukanya imyanda, bifite icyo bisaba. Hari ukubyigishwa ariko hari n’icyo bisaba umuturage. Biramusaba ko agira ya mifuka itatu itandukanye, bifite igiciro. Turi gutekereza uburyo icyo giciro cyagira…ku buryo bitaremerera umuturage.”

“ Ibyo nibyo turi kwirinda ariko tugakora ubukangurambaga bwagutse duhereye mu mashuli kuko buryo iyo abana babyize babizana mu rugo. Ariko noneho wa muturage we turamufasha iki kugira ngo bitamuremerera?”

“ Izo nyigo nazo twarazikoze. Igisubizo kirambye aho kiri ni ukugira ngo ikimoteri kibyazwe umusaruro, niyo waba ugituriye muri metero ebyiri ntikikugireho ingaruka.”

Mu mushinga wa miliyari 4 z'amafaranga y'u Rwanda uherutse gutangizwa, uteganya ko ibisanzwe bifatwa nk'imyanda bigomba gushorwamo imari kugirango bibe byabyazwamo ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Bamwe mu bari baratangiye gushora imari muri uru rwego berekana ko 90% by'imyanda iva mu bigo no mu ngo z’abaturage ishobora kubyazwa umusaruro ariko urwego itunganywamo rukaba rutaragera no kuri 5%.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Jun 6, 2023 - 07:31