Umushahara-fatizo,imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’umuturage.

Abakora imirimo itandukanye hirya no hino mu Rwanda bavuga ko kuba kugeza ubu nta mushahara-fatizo uhari bikomeje kubangamira iterambere ry’umutarage ndetse bigateza ingaruka ku mirimo bakora. Nimugihe impuguke mu by’ubukungu zikagaragaza ko kudashyirwaho k’umushahara-fatizo byungura abakoresha kuko kugeza ubu aribo bigenera ayo bahemba abakozi.

kwamamaza

Kugeza ubu, hashize imyaka 41 mu Rwanda hashyizweho umushahara-fatizo ndetse twavuga ko ariwo wagenderwaho ugafasha abaturage kwivana mu bukene no gutera imbere. Gusa ariko siko bimeze.

Mu 2018, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyakoze igenzura ku murimo ryagaragaje ko umukozi w’Umunyarwanda uhembwa ku kwezi, yinjiza nibura amafaranga y’u Rwanda 56 982 ku mpuzandengo.

Icyakora ku bakora imirimo itandukanye bavuga ko benshi mu bakoresha bishyura umushahara udahuye naho ubukungu bugeze mur’iyi minsi, ibyo bikadindiza iterambere ry’umukozi.

Umwe yagize ati:“Urumva nta terambere rihari kuko baduhemba amafaranga makeya. Ahubwo icyo nakwifuza ni uko bashyiraho umushahara-fatizo tukamenya amafaranga duhembwa.”

Undi ati: “icyo kintu cyo kuba umuntu afata umukozi uko yishakiye, akumva yamuha amafaranga ashaka, wenda bareba bakavuga bati nta muntu ukwiye kujya munsi y’umushahara ungana n’amafaranga runaka.”

“ibyo kwishyura inzu, mituweli , ibyo kurya byarahenze…urumva ko nyine iyo uhembwe amafaranga make ntabwo ubasha kwigurira imyenda , kwishyura inzu…ibintu nk’ibyo.” “ urumva ukora utishimye noneho wabona iboro ugasanga uyitwaye Boss ariko nibura aguhemba amafaranga afatika azakugirira umumaro mwakorana neza.”

Bamwe bagaragaza ko guhembwa intica ntikize bishobora gutera bamwe kwiba abakoresha babo.

Teddy Kaberuka; Impuguke mu by’ubukungu, avuga ko akuba uyu mushahara -fatizo udahari mu Rwanda abakoresha babyungukiramo kuko bagena ayo bihera abakozi babo.

Yagize ati:“Abakoresha bagenera abakozi babo ayo bashaka kubera ko nta ruvugiro, ntiyakujyana mu rukiko ngo yampembye make kuko nta tegeko rikurengera. Urumva ni mu nyungu z’umukoresha kurusha uko ari mu nyungu z’umukozi.”

“umushahara-fatizo ugiyeho byatera ikiguzi cy’inyongereye ku bakoresha, ibigo bito n’ibiciriritse, abikorera niba bafataga umuntu ukamujyana muri bisiness yawe ukamuhemba 50 000F  kandi umushahara-fatizo ugiyeho ntabwo byaba ibyo kuko ayo mafaranga yaba ari makeya. Ugasanga rero abikorera bashobora kuba babihomberamo. Ni nayo mpamvu akenshi za leta zitonda kubishyiraho.”

 Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ryemeje ko umushahara- fatizo ugomba kujyaho ariko bikagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Kugeza ubu iri teka ntirirajyaho. Twagerageje kuvugana na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo ifite mu nshingano iri tegeko ntibyadukundira, igisubizo ku kiri gukorwa tuzakigarukaho muy’indi nkuru yacu itaha.

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Jan 9, 2023 - 11:04