Umusaruro w'ubworozi bw'ibinyabuzima byo mu mazi nturagera ku rwego rushimishije

Hari abacuruzi b’amafi ndetse n’ibindi biribwa byo mu mazi bavuga ko umusaruro wabyo ukiri muke ibituma biboneka ku giciro cyo hejuru, bakavuga ko ikibazo kikiri ku bakora ubworozi bwabyo imbere mu gihugu kuko biri ku kigero cyo hasi, ibyo bikaba imbogamizi mu rwego rwo guhaza isoko ry’u Rwanda.

kwamamaza

Mu gihe hari ubwo bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda bikunze kurukumira ku bijyanye no gukoresha ibiyaga n’inzuzi zabyo ku bijyanye n’umusaruro ubiturukamo, ibyo Inteko ishinga amategeko yibaza impamvu ibyo bibaho nyamara n’u Rwanda rufite ibiyaga bihagije ndetse n’ibyuzi.

Hon. Mukamana Elizabeth Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ati "amafi ni ikintu gikomeye kandi igihugu cyacu bigaragara ko dufite ibiyaga ndetse hari ibyakorwa, hari ibyuzi bishobora gushingwa kugirango wa mutungo w'amafi wiyongere kukigero gikwiriye kuko amafi aradufasha cyane ndetse hari na ya mirire mibi turwana nayo burigihe".   

Ibi Hon. Mukamana Elizabeth abihuriraho n’abacuruza ibijyanye n’amafi mu duce dutandukanye.

Ganza Diane ati "hagize nk'abanyarwanda babikora bagashaka ukuntu bayorora nabo bakajya bayaranguza byagabanya guhenda kwayo akajya agurwa ku giciro cya make".  

Dr. Mbonimana Stephano inzobere mu buvuzi bw’amatungo akaba n’umucuruzi w’imiti y’amatungo yemeza ko ugereranyije n'ibindi bihugu u Rwanda rukiri hasi n'ubwo ngo hari icyizere ko bizahinduka.

Ati "ubworozi bw'amafi mu Rwanda ugereranyije n'ibindi bihugu byo hanze turacyari hasi ariko turashimira cyane MINAGRI na RAB bafite uburyo bakoze umupangu mwiza kugirango bazamure ubworozi bw'amafi mu Rwanda, ikibazo cy'amafi kigenda kiboneka mu Banyarwanda mu minsi mike kizaba cyakemutse".  

Dr. Musafiri Ildephonse Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko hari gahunda yo gukorana n’abafatanyabikorwa hagashyirwaho gahunda irambye igamije kuzakemura ibibazo by’umusaruro muke w’ibijyanye n’amafi.

Ati "hari umushinga dufite na Enabel uzafasha kugirango turebe ko twarwanya icyuho cy'amafi twatumizaga hanze, nibura mu myaka nk'itanu twizera ko bizaba byakemutse, hari abashoramari borora amafi mu kiyaga cya kivu no muri Muhazi ndetse no korora abana b'amafi, ibyo byose ni ibintu biri gukorwa kuko nta muntu wishimiye kugura amafi yavuye mu bushinwa atazi nuko yorowe". 

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda yemeye gushyigikira amasezerano mpuzamahanga y’uburobyi agamije kugabanya inkunga iterwa uburobyi bukorwa mu buryo bukabije bigatuma abarobyi barenza ubushobozi bw’ibiri mu mazi.

Ni intambwe ikomeye mu kwimakaza uburobyi buramba binyuze mu guhagarika inkunga zidakenewe zituma hakorwa uburobyi butaboneye buhungabanya uruhererekane rw’urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 28, 2024 - 08:03