
Umujyi wa Kigali weretswe ibyuho bikiri mu gipimo cy'imiyoborere
Nov 30, 2024 - 08:35
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rurasaba inzego zose z’ubuyobozi mu mujyi wa Kigali kurushaho gufatanya n’abawutuye kwisuzuma munkingi zose z’imiyoborere kugirango ibipimo izi nkingi ziriho birusheho kuzamuka bigana aheza.
kwamamaza
Ni ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise mu mujyi wa Kigali mu cyiswe Citizen Report Card, yakozwe uyu mwaka wa 2024, aho urwego rw’imiyoborere mu Rwanda RGB rwayigaragarije abayobozi mu nzego zitandukanye z’umujyi wa Kigali hamwe n’abafatanyabikorwa bawo kugirango bibafashe kwisuzuma no gufata ibyemezo bituma abaturage barushaho kunogerwa na servise babagenera umunsi ku munsi kandi mu nzego zose.
Dr. Doris Uwicyeza Picard umuyobozi mukuru wa RGB abigarukaho yagize ati "icyiza cy'iyi raporo nuko itanga amakuru, iduha amakuru yo kumenya uko abaturage bagenda babura imitangire ya serivise ahakenewe gushyirwa imbaraga zigashyirwamo, ahakenewe kunoza serivise kurushaho bigakorwa ni nawo musaruro tugomba gukuramo, turakangurira umujyi wa Kigali gukorana n'abafatanyabikorwa bakorana n'izindi nzego kugirango bagende bakemura ibyo bibazo nk'ibibazo by'amazi byagiye bigaragara, ku mutekano inzego zibishinzwe zakwiga kuri iki kibazo kurushaho bakakibonera umuti nk'umutekano w'abantu n'ibintu niho hagiye hagaragara ko hakenewe gushyirwamo imbaraga nyinshi kurushaho".
Bwana Fulgence Dusabimana, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo aherako asaba abayobozi bakorana mu mujyi wa Kigali kwita ku bibazo biba byagaragajwe muri iyo raporo kugirango babigire ibyabo babikemure kuko abaturage aribo bakorera.
Ati "abayobozi b'ubutere, abayobozi b'imirenge ndetse n'izindi nzego dukorana ndabasaba kugirango ibi bibazo biba byagaragajwe tubigire ibyacu, uko umwaka utaha bigaragara ko tugenda tuzamuka hari icyo dukora kandi gifite akamaro ariko iyo tubonye nk'ahantu 10 wari ufite 6 hari ikibazo kurusha ahandi icyo gihe umenya ko ariho ugomba kwibanda kurusha ahandi ugashyiramo ingufu kugirango umwaka utaha tuzabe tugaragaza ibisubizo kuri ibi bibazo byagiye bigaragazwa nubwo tudahagaze nabi ariko nta nubwo duhagaze neza ngo twirare".
Ni ubushakashatsi bukorwa buri mwaka aho bwibanda kunkingi nkuru 3 z’ingenzi arizo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imiyoborere.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


