
Umujyi wa Kigali urasaba abaturage kutajugunya amacupa n'indi myanda muri ruhurura
Apr 18, 2025 - 07:53
Umujyi wa Kigali urasaba abaturage kudakomeza kujugunya imyanda irimo n’amacupa aho babonye kuko bizibya za ruhurura bikaba byasenyera abaturage.
kwamamaza
Mu gihe hari kugwa imvura nyinshi iteza n’ibiza bisenya amazu y’abaturage ndetse bamwe bagasabwa kwimuka igitaraganya, umujyi wa Kigali urasaba abaturage kudata amacupa aho babonye kuko azibya ruhurura bikaba byatiza umurindi ibiza bisenyera abaturage.
Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali ati "iyo tuvuga ngo wita uducupa tw'amazi, indi myanda itabora ahantu hose ubonye, biba ari ukugira isuku y'umujyi wa Kigali, binadufasha muri iki gihe cy'imvura kuko imvura iyo iguye ihita isakumba imyanda yose twataye ahantu hatandukanye ikayimanura ikaba ariyo itangira kuzibya za rigore".
Ni ibyemezwa n’abaturage banenga bagenzi babo bapfa kujugunya amacupa aho babonye hose harimo n’ameneka ashobora kuba yakwica abantu.
Umwe ati "abasinzi batemberana amacupa, aho bagenda babita ntabwo babita aho babiteguriye, aho asindiye cyangwa uwanywaga amazi aho ageze niho akijugunya, uriya uba wanyweye nk'icyuma iyo amaze nko kunywa akubita mu muhanda kigashwanyuka bikaba byatera n'izindi ngaruka zo kuzibya imigende y'amazi".
Undi ati "iyo ariya macupa abaye menshi ya miyoboro iraziba, amazi ntabashe gutambuka bikaba byateza ikibazo kuko amazi iyo azibye akwirakira aho atagenewe kunyura bikaba byagira ikibazo ku nyubako zihari cyangwa no ku bindi bikorwa bihari".
Emma Claudine Ntirenganya, akomeza avuga ko kuri ubu umujyi uri gukora ibishoboka byose mu gusibura za ruhurura zagiyemo imyanda kugirango amazi abashe gutambuka neza.
Ati "turimo gukora ibishoboka byose kugirango izo ruhurura zagiyemo ibitaka byinshi, imicanga ziziburwe mu gihe gitoya kugirango amazi akomeze kugenda neza, haza zazindi zitubatse buriya ruhurura irakura iyo itubakiye ariko uko byagenda kose tugomba kwibuka n'ushobozi bw'umujyi wacu n'ubushobozi bw'igihugu cyacu, ntabwo byadukundira ko ruhurura zose ziri muri Kigali tuzubaka zose zigahita zirangira".
Mu Rwanda hamaze kubarurwa abantu 9 bahitanwe n’ibiza 7 bagakomereka hagati ya tariki 1-14 uku kwezi, ibiza byasenye inzu 118 ndetse hegitari 88 z’ibihingwa zijyanwa n’amazi naho imiryango 728 yo ikaba imaze kwimurwa ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu mujyi wa Kigali.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


