Umujyi wa Kigali: Abaturage batewe impungenge na Ruhurura yaguka ibatwarira amazu n’ubutaka!

Bamwe mubatuye mu murenge wa Nyamirambo wo mu karere ka Nyarugenge hamwe nabo mu murenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro bavuga ko batewe impungenge na ruhurura nini igabanya iyi mirenge kuko igenda yaguka ikabatwarira ubutaka ndetse n’amazu. Banavuga ko hari abaturage bahakomerekera bitewe n’ uburyo bakoresha barimo kuyambuka. Icyakora umujyi wa Kigali buvuga ko aba baturage badakwiye kugira impungenge kuko iyi ruhurura iri mu zizakorwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka. Gusa buvuga ko hari ingamba zigiye gushyirwaho zizatuma ubuzima bwabo butajya mu kaga.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bavuga ko iyi ruhurura iherereye aho bita mu Cyumbati igabanya umurenge wa Nyamirambo  n’uwa  Kigarama  ibateye ubwoba kubera ko ibangamye kandi ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe yagize ati: “ni ukwambuka ugaca ku mugozi uba urimo nyine ukazamukira hasi! Abantu bagwamo kuko birakomeye! N’ubu abantu barahagera bakagira ubwoba, nanjye ubwanjye narahakomerekeye, narahavunikiye.”

Undi ati: “aha hari ahantu hagendeka ku bantu bose kuko hari hari umuhanda barashyizeho ikiraro wambukiranya. Ubundi iyi ni Kamabuye, aha ni Kumumena. Kwa Mwami, aha ngaha, habaga jardin [ubusitani] y’ubukwe noneho bakambukiranya ikiraro, umuhanda wabaga aha, akaba ariho bakorera ubukwe. Ariko imvura igenda igwa birariduka byose none urabona ko habaye umwobo muremure! Hari ingo nyinshi zagiye zimuka, ruhurura ikazisenyera zikimuka zikagenda! “

“ imirima yaragiye yarashize , hari n’intoki. Amabutike yose yarahari yaraguye, aragenda ajya muri ruhurura irabitwara.”

Hari n’abashimangira ko abantu bakunda kugwa muri iyi ruhurura ku buryo bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu.

Umwe ati“ ejo bundi mu kwa kane, imvura iri kugwa hamanutse umukobwa nuko aba yikubise muriya mugezi, ari kumanuka kuri uriya mugozi! Ejo bundi nasanzemo umusaza yaguye hariya hepfo ari kumanuka kuri uriya mugozi! Iyo uyu mugozi unyereye, buri muntu wese azamuka hariya yigengesereye kuko iyo anyereye ni uguhita agwa muriya hasi noneho ugasanga agize n’ikibazo. Ubutaka bwo bwarashyize kuko si gutya hari hangana! Hari akantu gato ku buryo wabaga wasimbuka ukava hano ukajya hariya.”

Nubwo bimeze bityo, Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bumara impungenge abaturage, bukabizeza ko buzi iby’iyi ruhurura kandi ko kimwe n’izindi zose zo muri Kigali zishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, zizubakwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka w’2023/2024, nk’uko bitangazwa na Rubingisa PRUDANCE; umuyobozi w’umujyi wa Kigali.

Yagize ati: “ iriya Ruhurura turayizi, iri muri ruhurura nyinshi cyane dufite mu mujyi zigomba kubakwa. Iyo ngiyo by’umwihariko ihuza Rwampala na Nyamirambo iri muri ruhurura zimwe zizubakwa muri uyu mushinga tugiye gukora, nabyita nko kuvugurura ibi bishanga dufite bigeze kuri 5 bifite ubuso bunini hafi ha 400. Ni ibishanga bigomba kuzavugururwa kugira ngo bikorwe neza, ibikorwa ari abakoreragamo ibindi bikorwa ndetse n’abororeragamo ibyo byavuyemo. Ndetse bahabwa n’igihe ibyarimo bigomba kuba byavamo. Ubu rero hageze igihe cyo kubibyaza umusaruro ndetse n’inyigo zarakozwe, iyo ruhurura imanuka ikanyura mu gishanga cya Rwampala nayo izakorwa.”

“ turakomeza kureba uburyo wenda twakomeza gushaka amikoro. Icyo twakwizeza abaturage ni uko igiye gukorwa  ariko natwe ubwo turashyiraho ingamba kugira ngo hatazagira ugwamo nk’abana. Ni ugushyiraho buryo ki yagenda akaba yakora ikirometero kindi n’amaguru, aho kugira ngo abe yafata iyo risk ashyira ubuzima bwe mu kaga.”

Umujyi wa Kigali ubarurwamo Ruhurura nini zirenga 74 zishobora gushyira abaturage mu kaga. Gusa   enye muri zo mu mwaka ushize zarubatswe  mugize indi zamaze gukorerwa inyigo, biteganyijwe ko zizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyali 30.

@ EMILIENNE KAYITESI/Isango Star-Kigali.

 Jul 12, 2023 - 11:44