
Umujyi wa Kigali: Abatega imodoka mu buryo bwa rusange barasaba ko internet yagarurwamo
Jan 28, 2025 - 14:02
Abatega imodoka mu buryo bwa rusange barasaba ko internet yahoze mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa kigali yagarurwamo wenda ikiguzi cyayo bakacyishyura. Bavuga ko ngo byorohereza abantu bakunze gutega kuko bakomerezaho n’igihe bari mu modoka bakabasha gukora ibintu bitandukanye bikorwa na murandasi ubuzima bugakomeza. Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali buvuga ko iki kibazo kizwi ariko hari gukorwa inyigo irambye mu gihe runaka murandasi izagarurwa mu modoka za rusange ariko ikaza ikora neza bitandukanye na mbere.
kwamamaza
Ibi babigarutseho mugihe u Rwanda rukataje imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya murandasi. Ndetse na nyuma yo kumara igihe kirekire abanyakigali baryoherwa nayo ubwo yabaga iri mu mamodoka zitwara abagenzi mu minsi yashize, ariko uyu munsi bavuga ko itagihari kandi yari ingirakamaro.
Umwe mu batega imodoka rusange yabwiye Isango Star, ko “ yabagamo. Hari password yabaga imanitse ku buryo umuntu yayibonaga akabasha kugera kuri internet. Ariko ubu byarapfuye ahari.”
Undi ati: “yabagamo! hari umuntu wabaga ataguze internet cyangwa yamushiranye kandi afite ibintu akeneye gukora byihutirwa, akaba yayikoresha anicayemo.”
“ ntabwo nishimye kuko niba bavuga ngo iyi modoka irimo connetion ukareba ibyo ushaka kureba, none connetion ntayirimo, urababara!”
Basaba ko internet yagarurwa muri izi modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kuko aho ibihe bigeze n’aho u Rwanda rugana, ahantu hahurira abantu benshi nk’abo itagakwiye kuhabura. Ibi kandi bikajyana no kuba uyu munsi, akazi kenshi gasigaye gakorerwa ku buryo bw’ikoranabuhanga.
Umwe yagize ati: “ ahantu iterambere rigeze, nta kuntu imodoka nk’iyi yakabuzemo WI-FI. Ukuntu u Rwanda rurimo ruriruka, ntabwo imodoka nk’iyi yakabuzemo. Rero byica akazi k’abantu.”
Undi ati: “hari ukuntu winjira mu modoka mbere ukamara iminota runaka utegereje ko abandi bagenzi baza, icyo gihe uba ufite ibindi bintu biguhuza, uba ushobora no gukora akazi kawe. Niyo ukoze akazi ukoresheje internet ntabwo gapfa.”
“urebye akazi kenshi gasigaye gakorerwa online. Byadufashaga, cyane ko abantu benshi twari tuyikeneye bayisubijeho byaba byiza kurushaho. Turasaba ababishinzwe kubikurikirana igasubiraho, cyane ko bongereye n’ibiciro.”
Ku rundi ruhande, Emma Claudine Ntirenganya; umuvugizi w’umujyi wa Kigali; abuga ko “internet mu modoka rusange yari yatekerejweho mu rwego rwo gukomeza kugira serivise zitandukanye zituma umujyi wacu ukomeza kuba smart city ariko nk’uko n’abagenzi bagiye babigaragaza mu bihe bitandukanye, serivise ya internet ntabwo yagenze neza kuko abagenzi bavugaga ko idakora.”
“ Icyo gihe umugenzi yakurwagaho ifaranga rimwe ryagombaga gutangwa muri kampani itanga internet. Nyuma yo kugaragara ko itarimo gukora neza, amafaranga ya internet yakuwe ku giciro umugenzi yishyura.”
“ ikiri gukorwa ni ukubanza kureba uburyo iyo serivise yazaba ikora neza kugira ngo bibe byasubiramo. Ariko kugeza ubu, muri bus zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali nta internet irimo kandi nta giciro umugenzi yishyura.
Avuga ko nta gihe gihari iyi internet yaba yagaruwe muri izi modoka.
Ati: “ nta gihe dufite ariko ni ibintu biri gukorwaho.”

Nubwo Umujyi wa Kigali watangaje ibi, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abagenda bo muri izi modoka bagaragaje ko bacibwa amafaranga yo kugura internet ariko idakora.
Nyamara ariko ibyo byaje nyuma yuko Raporo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko mu ntangiriro za Gicurasi (05) 2023, yagaragaje ko hari abaturage batanze miliyoni zisaga 300 zo gukoresha internet mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali atarashyikirijwe ibigo byakagombye kuba byaratanze internet muri izo modoka. Kandi ngo yari akibitse kuri konti ya RURA.
@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


