Musanze:Ubuyobozi bw’umurenge bugiye kwinjira mu kibazo cy’umuryango uvugwamo gushaka kwicana.
Oct 5, 2023 - 20:14
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi wo mur’aka karere uravuga ko ugiye kwinjira mu kibazo cy’umuryango uvugwamo gushaka kwicana. Ibi bitangajwe mu gihe abana 7 b’uwo muryango bavuga ko bahohoterwa na Se ubabyara ashaka kubica [abatemye] kandi yarabataye, na Se akabishinja abana be.
kwamamaza
UWIRINGIYIMANA Anne Beline ni umwana wa kane urera abandi batandatu bose bavuka kuri AKIMANIZANYE Patricia na MIRUHO Gervais, batuye mu Kagali ka Bikara ko mu murenge wa Nkotsi, mu Karere ka musanze.
Avuga ko hamwe n’abavandimwe be, aho bibabana mu nzu bahora bahanganye n’ubuzima bugoye bw’uko barokoka kenshi Se ubabyara ashaka kubica.
Uwiringiyimana avuga ko iyo bagerageje kubaza Se ibya nyina ubabyara abasubiza ko yaguye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ubwo yari yagiye kumuvuza.
Avuga ko bakeka ko ariwe wamugiriye nabi, cyane ko icyo abaniga aba ababwira amagambo asesereza nyina.
Yagize ati: “adusanga mu rugo akatwirukaho n’amafuni, ubundi n’imihoro! No mugihe cyashize yagambiriye kuba yaniga umwana mutoya.”
“ Ikindi kintu dushidikanyaho ni uko atemera ko uwo muntu yamushyinguye! [ maman wabo]. Nicyo kintu dyshingiraho kandi n’abaturanyi babanaga muri Uganda bagera igihe bakaza bakatubwira ngo Maman arahari!”
Umuvandimwe wa Uwiringiyimana wahohotewe na Se, yunze murye, ati: “yaraje ansanga ku gitanda, aho ndara nuko amputiraho igikororwa cy’amacandwe! Kuko aba afite n’umuhoro, ubwo aba araje….”
Undi ati: “hari ubwo aza akadufatiraho imihoro, ati ‘buriya njyewe nabica!’”
Kugeza ubu hashize imyaka 12 inkuru itashe mu Rwanda ko nyina w’aba bana yitabye Imana bitewe n’amakuru yavuye kuri Se ubabyara, ubwo yarari mu kabari akabibwira bagenzi be.
Nimugihe intumwa imwe rukumbi yajyanye na Se muri Uganda yari yaragarutse ariko bayibajije iraruca irarumira. Gusa uko imyaka yagiye ishira ari nako abana bari kugenda baca akenge ko gukurikana amaraso yabo. Ubu basaba ko gufashwa batarincwa, bakamenya irengero rya nyina ubabyara.
Umwe ati: “ntabwo tubizi, ariko twebwe ikintu twasaba ni uko mwadukorera ubuvugizi, tukamenya ahantu umubyeyi wacu yaburiye cyangwa se niba yaranapfuye bya nyabyo tukamenya niba uwo muntu bashyinguye ariwe wa nyawe.”
Ku rundi ruhande, MIRUHO Gervais, Se w’aba bana, agaragaza ko intandaro y’aya makimbirane ari amasambu bari gupfa. Avuga ko ibyo kwica umuntu bari barashyingiranywe ari ukumubeshyera. Anahakana nandi ibyo gufatira imihoro ku bana be!
Mu kiganiro kuri Telefoni, yabwiye Isango Star, ati: “nonese ko turi gupfa ibintu, ibintu ni ibyabo ko ibizi wowe! Ibintu ni ibyanjye, njyewe wabisigaranye kandi nkanabibayoboramo!”
“twari twarasezeranye, none niba yarafiteho uruhare kuki byose babitwaye bakaba barabinkuyemo! Muntabare mubankize, niba bashaka ibyo byabo bya nyina babifate nuko nanjye nsigarane ibyanjye bidafite amahane!”
Icyakora ibisa n’amayobera bitarasobanuka neza ku rupfu rya AKIMANIZANYE ni uko MIRUHO bari barashakanye yemerera abana be ko atigeze amushyingura. Nimugihe yari yaragarutse mu Rwanda aje gutwara amafaranga yo kumuvuza.
Ubu abana benshi bo mur’uyu muryango bahagarikiye amashuli yabo mu mwaka wa gatandatu w’abanza. Mu kubaho kwabo,mu buzima bwa buri munsi bavuga ko babufashwamo n’umuvanfimwe wabo [UWIRINGIYIMANA] ukora imirimo ndetse ubundi bagacunganwa n’imyaka bahinze mur’ayo masambu bari gupfa na Se.
Aba bana ba MIRUHO na AKIMANIZANYE bavuga ko ubuyobozi bw’Akagali n’ubw’Umudugudu buzi iby’ikibazo cyabo. Gusa KABERA Canisius; uyobora umurenge wa Nkotsi, avuga ko bihereranye ikibazo cyabo ariko bagiye kwihutira kumenya uko biteye.
Ati: “rero utwo twaba ari udukimbirane [udu-conflict] bafitanye iwabo ariko badashaka kuzana mu buyobozi ngo bubijyemo. Ahubwo yabinjirira akamenya ikibihatse!”
Niba koko impande zombi zifitanye amakimbirane zemeza ko ashingiye ku mitungo, ndetse buri ruhande rukagaragaza ko rurengana bisaba ko inzego zibegereye zihuza amakuru ya mbere n’ay’uyu munsi kugira ngo habashe kumenyekana icyo bapfa ndetse n’uko byakemuka.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Nkotsi-Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


