
Musanze: Umuganura usanze abaturage bafite umusaruro ushimishije
Aug 1, 2025 - 12:00
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze, bahuriye muri Stade Ubworoherane mu birori byo kwizihiza Umuganura, baje kumurika ibikorwa byabo by’umusaruro babonye muri uyu mwaka.
kwamamaza
Nubwo umuganura usanze umwaka ushize abaturage barakomwe mu nkokora n’imihindagurikire y’ibihe bakarumbya , ariko kuri ubu bejeje bikaba bishimangirwa nuko umusaruro kw'isoko urimo ibirayi n’ibindi wagabanyutse mu biciro.
Uyu munsi w'Umuganura usanze kandi abaturage bo mu Karere ka Musanze, bafite umusaruro ushimishije muri ako karere kaberanye n'ubuhinzi bw'ibirayi, ibigori, ibishyimbo n'ingano.

Ni umusaruro kandi wagezweho mu ngeri zitandukanye z'ubuzima bw'Igihugu yaba mu buhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, ubumenyi, ikoranabuhanga, ubukorikori, ibikorerwa mu nganda n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko ibindi baganura ndetse bakaganuza abandi Banyarwanda birimo ibikorwa by’iterambere.
Musanze igaragaramo inyubako z'amagorofa akorerwamo ubucuruzi, amahoteli, imihanda myiza ya kaburimbo n'ibindi bikorwaremezo bitandukanye, ibyo byose bikaba bishimangira umusaruro ukomoka ku bufanye bw'abaturage n'ubuyobozi mu kubaka u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengiyumva Claudien, yavuze ko ari umunsi usanze abaturage bo mu mirenge 15 ikagize, bishimira ibyo bagezeho muri uyu mwaka.
Yavuze ko muri rusange, Akarere ka Musanze gatuwe n’abaturage ibihumbi 476, barimo 50,8% batuye mu Mujyi mu gihe abandi 49,2% batuye mu bice by’icyaro.
Ati “Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu buyobowe na Perezida Kagame wagaruye mu gisobanuro cyawo, umunsi w’Umuganura, aho Abanyarwanda twishimira ibyo twagezeho no gufata ingamba mu iterambere rirambye.”
Meya Nsengiyumva Claudien yavuze ko i Musanze bishimira ko bageze kuri byinshi birimo kubyaza umusaruro amahirwe ahaboneka, ubutaka bwera ibirayi, ibishyimbo n’ibigori ndetse bakagira amakoro atunganywamo ibikoreshwa ibintu bitandukanye.

Ati “Hari kandi amahirwe aturuka ku bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga ndetse no ku Kiyaga cya Ruhondo, ubucuruzi, inganda, amahoteli, ikoranabuhanga ndetse n’umuco. Bimwe mu bikorwa twagezeho mu mwaka ushize, hari umusaruro mu buhinzi aho uyu munsi tugeze kuri toni 23 kuri hegitari imwe, ibigori nabwo turi gusaruro toni 4,3 kuri hegitari.”
Abanyarwanda hirya no hino mu Gihugu bizihije Umuganura w'umwaka wa 2025, ibirori byo kuwizihiza ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Umuganura wanizihirijwe ku rwego rwa buri Karere, Umudugudu no mu miryango.

Umuganura urizihizwa mu nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, Isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira.”
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


