Umubyibuho ukabije ukomeje kwiyongera, abanyarwanda barasabwa kwita ku mirire

Umubyibuho ukabije ni ikibazo gihangayikishije isi n’u Rwanda muri rusange bitewe nuko ari isoko ngali y’indwara zitandura kandi zikomeye, inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko nubwo ab’igitsinagore aribo bibasirwa cyane ugereranyije n’abagabo, ariko abanyarwanda bose bakwiye kwita ku ndyo yuzuye ndetse bakanakangurirwa gukora imyitozo ngoraramubiri ku buryo buhoraho kuko byabafasha kwirinda izi ndwara zitandura.

kwamamaza

Umubyibuho ukabije nk’ikibazo gihangayikishije isi, kuko kugeza ubu iki kibazo giteye inkeke kurusha inzara nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima.

Inzobere mu bijyanye n’imirire akaba n’umushakashatsi mu kigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA, Machara Faustin avuga igitera umubyibuho ukabije na zimwe mu ndwara ziwukomokaho.

Ati "abantu bafite umubyibuho ukabije nibo bagira umuvuduko, nibo bafite ibyago byo kurwara diyabete, nibo bafite ibyago byo kurwara stroke n'izindi ndwara z'umutima, izo ni ingaruka zijyanye n'umubyibuho ukabije, ni ukugabanya isukari, ibinyamavuta, kwirinda wirirwa wicaye ahantu hamwe, kwicara amasaha 2 udahagurutse birangana no kunywa itabi".       

Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star kukijyanye n’icyo batekereza ku ndyo yuzuye, bavuga ibyo barya kugirango bumve bariye neza.

Umwe ati "umureti n'agafiriti na kamayoneze nibwo numva ndiye neza cyangwa ngashyiraho ka blue band". 

Undi ati "nariye neza mba numva nariye ibintu birimo imboga, umuceri, inyama, agafiriti ukanywa n'icyayi". 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kigaragaza ko ibyo abantu barya n’uko babikoresha aribyo ahanini bikomokaho umubyibuho ukabije na nyinshi mu ndwara zitandura ndetse ngo iki kibazo gikomeje kwiyongera nkuko bivugwa ba Dr. Uwinkindi Francois umuyobozi w’ishami rishizwe kurwanya indwara zitandura muri RBC .

Ati "umubyibuho ukabije mu Rwanda uragenda uzamuka, uragenda uba uba ikibazo cyane cyane ko umubyibuho ukabije wongera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye, kanseri zitandukanye, iyo tuvuga kwirinda umubyibuho ukabije twagombye kureba ibyo winjiza ubikoresha gute, urebye akazi ukora imbaraga bigusaba kugirango ugakore n'iby'urya birajyanye, umubiri iyo uwuhaye ibirenze ibyo ukeneye uragenda ukabibika nibwo usanga abantu babyibuha, byakabaye byiza dukora siporo ihoraho".       

Ku isi yose umuntu umwe mu bantu umunani aba afite umubyibuho ukabije ni ukuvuga abarenga miliyali imwe muri miliyali 8 zituye isi, naho mu Rwanda abafite iki kibazo bagera kuri 18.6 % bakaba bariyongereye kuko muri 2013 bari 14%, abanyarwanda bakaba bakangurirwa gukora imyitozo ngoraramubiri ku buryo buhoraho nka kimwe mu byabafasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire

 Mar 5, 2024 - 10:13