Umubare w’amashuri y’incuke wikubye kabiri mu myaka irindwi

Mu mujyi wa Kigali hateraniye inama iri kuganirirwamo ishusho y’uburezi mu Rwanda hibandwa ku mashuri y’incuke n’abanza. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi, iri kwibanda ku bibazo biri mu burezi ndetse n’uko byahabwa umurongo mu kubishakira umuti urambye.

kwamamaza

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko inama yo kuganira ku ishusho y’uburezi mu Rwanda, yatekerejweho mu kubaka umusingi uhamye w’uburezi.

Ati “Iyi nama iragaruka ku ngamba dufite mu kurushaho guteza imbere urwego rw’uburezi bukubiye muri gahunda y’Igihugu y’uburezi mu myaka itanu ndetse n’icyerekezo cy’Igihugu cya 2050.”

U Rwanda rwageze ku ntego yarwo ko nibura abana b’Abanyarwanda 45% bajya banyura mu cyiciro cy’amashuri y’incuke mbere yo gutangira abanza.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ati “Ibyo twabigezeho ariko ntibihagije. Ni yo mpamvu ingamba nshya twafashe ari uko tuzamura iyo mibare tukagera muri 65% (mu myaka 5 iri imbere) banyura mu mashuri y’incuke kugira ngo bajye batangira ay’ibanze biteguye, banashobore gutsinda neza.”

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yakomeje asaba ababyeyi kujyana abana babo mu ishuri kugira ngo bahabwe ubumenyi bakeneye.

Ati “Akamaro k’amashuri y’incuke ni kanini. Ubushakashatsi bwerekana ko iyo umwana yize iki cyiciro neza bimushyira mu nzira yo gutsinda neza mu mashuri yose akurikira.”

Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi ry’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, Adia Umulisa, yatanze ishusho y’uburezi bw’amashuri y’incuke n’abanza mu Rwanda.

Ati "Mu mashuri y’incuke, abana bari munsi y’imyaka itatu bangana na 5500 mu gihe abafite imyaka 3-5 barenga 450.000. Abanyeshuri bafite ubumuga barimo abahungu 1008 mu gihe abakobwa ari 1300.''

Umubare w’amashuri y’incuke wikubye kabiri mu myaka irindwi aho wavuye ku 5.207 mu 2017 ugera kuri 11.734 mu 2024.

Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi ry’Uburezi muri MINEDUC, Adia Umulisa, yakomeje avuga ko bidahagije kuko n’abanyeshuri biyongereye.

Ati “Mu mashuri ya Leta turi ku kigero cy’abanyeshuri 64 mu ishuri, kiri hejuru ya 32, umubare ufatirwaho. Dushyizemo amashuri yigenga, dufite abanyeshuri 52 mu ishuri.”

Mu mashuri y’incuke n’aterwa inkunga na Leta, akarere ka Nyaruguru ni ko gafite ubucucike buri hejuru aho abanyeshuri babarirwa 79 mu ishuri mu gihe Karongi ari yo ifite umubare muto, na 46 mu ishuri.

 Jun 13, 2025 - 12:02