Umubare w’abanyarwanda bagana ibigo by’imari uracyari hasi ugereranyije n’abakabaye babyitabira

Abagize Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena bagaragaza ko umubare w’abanyarwanda bagana ibigo by’imari ukiri hasi ugereranyije n’abakabaye babyitabira. Sena igaragaza ko nubwo uwo mubare ugenda uzamuka ariko hari imbogamizi zikwiye gukurwaho kugirango abagana ibyo bigo boroherezwe ndetse banisange mu gukoresha ibigo by’imari kuko byongera iterambere n’ubukungu byabo n’iby’igihugu muri rusange.

kwamamaza

Igeza raporo ku inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, ku isuzumwa rya raporo y'ibikorwa bya banki nkuru y'u Rwanda by'umwaka wa 2022-2023, komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari yagaragaje ko 36% aribo bonyine bari mu bigo by’imari gusa.

Mu bitekerezo Abasenateri batanze bagaragaje ko uyu mubare udahagije ndetse ngo hakwiye gushyirwaho ingamba zinyuranye zikangurira abanyarwanda kugana ibigo by’imari.

Umwe ati "hari ibyo bavuga ko umubare munini utarasobanukirwa imikorere y'urwego rw'imari, imibare yatanzwe ivuga ko 36% aribo bonyine bari muri banki, ni umubare uri hasi, iyo uvuze ko ubukungu bw'u Rwanda buzaba bushingiye ku bumenyi tukaba dufite iki kigero cy'uko abantu badasobanukiwe imikorere y'urwego rw'imari ni inenge twari dukwiye gukosora".   

Undi ati "niba dufashe ijana ku ijana ry'abageze mu myaka y'ubukure bagomba gufata inguzanyo tukaba dufiteho 38% biracyari hasi n'ubwo byiyongereyeho, biracyari hasi kuko bitaragera kuri 50%".  

Hon. Juvenal Nkusi Perezida wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda, aravuga ko hari ingamba banki nkuru y’u Rwanda yafashe zitandukanye zizafasha abaturarwanda kwiyumvamo no kworoherezwa mu bigo by’imari kugirango babashe kwitabira izo serivise bitanga biboroheye.

Ati "banki nkuru y'igihugu yavuguruye amwe mu mabwiriza agenga serivise z'imari kugirango bahuze n'ibisabwa n'akanama nshingwabikorwa mu by'imari, yakoze ibikorwa byo kurengera umuguzi wa serivise z'imari, ibi ni bimwe mu nshingano banki nkuru y'igihugu ihawe vuba yo kurengera umuguzi wa serivise z'imari".

"Niyo mpamvu hashyizweho imiyoboro y'ubukangurambaga mu kurengera umuguzi, hashyirwaho uburyo bwo kugenzura ko umuguzi wa serivise z'imari arengerwa, hakaba n'uburyo bw'ikoranabuhanga intumwa yo kugeza ibibazo ku bigo by'imari, bashyizeho intumwa zishinzwe kurengera umuguzi ku rwego rw'akarere, hahuguwe abakozi ba banki z'ubucuruzi, abayobozi ba SACCO n'abayobozi b'inama z'ubutegetsi muri SACCO".          

Raporo ya banki nkuru y’igihugu y’u Rwanda y’umwaka w’2022-2023 yerekana ko ibigo by’imari bigenda bizamuka mu rwego ndetse ari nako ubushobozi bwiyongera ndetse ibyo bigafasha kuzamura ingengo y’imari y’igihugu n’iterambere ryacyo muri rusange.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 16, 2024 - 09:48