Kutamenya ubwoko bw'amaraso yawe: imbogamizi ku guhabwa ubutabazi bwihuse

Hari bamwe mu baturage bagaragaza ko batazi ubwoko bw'amaraso yabo kuko nta muntu wigeze abakanguriye kubimenya. Nimugihe inzego z'ubuzima zivuga ko kutamenya ubwoko bw'amaraso yawe bishobora kugira ingaruka zirimo gutinda kubona ubutabazi bw'ibanze igihe ukeneye kongererwa amaraso kuko babanza gufata ibipimo mbere.

kwamamaza

Gutinda kubona ubutabazi bw'ibanze ni imwe mu ngaruka zishobora kugera ku muntu utazi ubwoko bw'amaraso ye igihe akeneye kuyongererwa. Gusa Umuyobozi w'ikigo gishinzwe gutanga amaraso- Ishami rya Kigali, Dr Muyombo Thomas, avuga ko ari ngombwa ko buri muntu amenya ubwoko bwamaraso ye.

Aganira n'Isango Star, yagize ati:" Ni byiza kubimenya kubera ko ubwoko bw'amaraso y'umuntu nibwo bushingirwaho iyo ayakeneye ari kwa muganga.  Bayamuha bamenye ubwoko bw'amaraso bagomba kumutera bitewe n'ibice by'amaraso agomba guhabwa. Icyo gihe rero iyo umuntu asanzwe azi ubwoko bw'amaraso ye, byorohera muganga gufata icyemezo kuburyo ubutabazi amuha abumugezaho vuba byihuse."

Yongeraho ko "iyo rero ugiye kwa muganga arwaye agasanga akeneye amaraso, rimwe na rimwe ugasanga ntabwo azi ubwoko bw'amaraso ye, bamara umwanya runaka bakora ibizamini bituma bamenya ubwo bwoko ugasanga ubutabazi butinze kumugeraho."

Nubwo bimeze bityo, hari abaturage bagaragaza ko batazi ubwoko bw'amaraso yabo basaba ko hajyaho ubukangurambaga bubibakangurira.

Umwe muri bo yagize ati:"Byagorana ko umuntu waba ari muzima, nta hamurya, wenda yari kujya ku kazi ngo avuge ati 'akazi ndakihoreye,  ngiye kwa mugaga kubaza ubwoko bw'amaraso!'"

Mugenzi we yunzemo, ati:" Ibyo sinkunda kubijyamo kuko mba ndi mu kazi kenshi."

"Keretse habayeho kubikangurira abantu, buri wese akamenya akamaro kabyo noneho bakabasha kuba bakwipimisha bakamenya ubwoko bw'amaraso yabo."

Benshi bahamya ko badakangurirwa kumenya ubwoko bw'amaraso yabo, nk’uko bigenda ku ndwara runaka.

Icyakora Dr. Muyombo Thomas agira inama buri wese yo gupimisha amaraso akamenya ubwoko bwayo, cyane cyane abato biganjemo igitsina gore.

Ati:" nakangurira uwo ari we wese utazi ubwoko bw'amaraso ye kubimenya, cyane cyane buriya abakiri batoya, by'umwihariko ab'igitsina gore. Hari igihe usanga ubwoko bw'amaraso yawe ari ibyo bita Rhesus Negatif ( Rh-), wenda tuvuge ufite O- cyangwa Rh-, icyo gihe icyo bigufasha ni uko iyo utwite inda ya mbere ukora ibishoboka byose ukajya kwivuriza kwa muganga cyangwa gakurikiranirwa kwa muganga kugira ngo bagutere imiti ituma mugihe umwana utwite yaba ari Rh+ bitazatuma umubiri wawe ugira ubwirinzi bwica abandi bana bari kuzavuka nyuma ye."

Bumwe mu buryo bwo kumenya ubwoko bw'amaraso harimo no kuyatanga kuko mu bisubizo baha uwayatanze harimo n'ubwoko bwayo.

Gusa benshi banagirwa inama yo kugana amavuriro abegereye bakipimisha kuko byarengera ubuzima bwabo mu bihe bitandukanye.

@Yassini TUYISHIMIRE/ Isango Star-Kigali.

 May 19, 2025 - 10:30