Musanze: Bahangayikishijwe n’abashumba bajyana imihoro mu muhanda bagahagarika imodoka!

Abatuye mu mirenge ya Cyuve na Gacaca yo mur’aka karere baravuga ko bahangayikishijwe n’abashumba bari gukora urugomo kuburyo bitambika mu mihanda n’imihoro batema abo bahuye nabo ndetse bakanahagarika n’imidoka. Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru iravuga ko  yatangiye gufata abo bashumba ndetse ko n’umukwabu ukomeje.

kwamamaza

Abatuye mu mirenge ya Cyuve na Gacaca yo muri aka karere ka Musanze bifashijije ingero z’abatemwe n’aba bashumba, baragaraza impungenge bafite zitewe nabo.

Umwe yagize ati: “ujya kubona, ukabona bazanye inkoni, bazanye imihoro, nuko karitsiye yose abantu bakiruka! Mbese abantu bose bo muri iyi santire barafunga bakagenda, ukarebera mu birahuri kugira ngo nubona iyo ntambara ihoshoroye.”

Undi ati: “Baba badutera amabuye, ntumenya ngo rivuye hehe uretse hariya muri aka gace, muri kariya gashyamba. Ntumenya ngo bigenze gute kuko nta rondo riba rihari. Mbese nk’iyo bigaragambije ni nkaho baba baduhagarikiye ubuzima. Niba bavuze ngo bagiye mu muhanda, saa moya nta muntu wemerewe gutambuka! Imodoka zirahagarara!”

“ bakubise Mutwarasibo wacu, bamwaka telefoni nuko barangije natwe baba badusanze hano baradukubise, mbese uwarufite amaguru yarirutse.” “ babirukankaho , bagakuba imihoro muri kaburimbo….”

“n’imodoka zirahagarara, bahura n’umunyegare bakamukubita …mu mugongo! Bahura n’umumotari bakamutega! Abamotari, abanyonzi…baraguye, mbese hano mu isantire ya Rugeshi….”

 “si hano mu mudugudu wa Rugeshi honyine kuko no mu gasoko mu Murenge wa Gacaca naho bajyayo.”

Banavuga ko abashumba bakora urwo rugomo abenshi baba bazwi ahubwo bagakingirwa ikibaba. Basaba inzego bireba kubatabara, ikinjira mur’iki kibazo.

Umwe yagize ati: “ntitwumva ukuntu abantu bashobora kunanirana, bakananira leta, bakananira abantu bose! Ibikorwa bakora biragaragara kuko nta munsi badahohotera umuntu, nta munsi badakubita umuntu, nta munsi badatema abantu, mbese nta munsi badateza umutekano muke! Ibyo byose barabizi ariko twibaza icyabuze kugira ngo bakemure ikibazo cy’ayo mabandi!”

Undi ati: “umuntu wa mbere tuba tuzi ni Bolingo, hagakurikiraho Karikumutima, hagakurikiraho n’uwo bita Nzayinambaho Pierre wo mu Cyuve.”

“ni abantu bakomeye n’ubundi! Nonese umuntu yagira ikibazo nuko ejo akagaruka ntabe ari abashumba b’abantu bakomeye! Inzego zo hasi zarananiwe, izo hejuru nizo ahari zizabashobora!” “mudufashe mudutabare kuko mu Rugeshi turabangamiwe.”

SP Jean Bosco MWISENEZA; Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, avuga ko aba bashumba bakora urugomo batangiye gufatwa kandi ko operasiyo ikomeje.

Asaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo bose bafatwe batanga amakuru y’ingenzi kuri bo.

Yagize ati: “ Ninjoro habayeho urugomo rwari rutewe n’umwe wacuruzaga inzoga banywereye iwe bateza akavuye, ngira ngo we banamufashe baramutwara, nuko abashumba baracika.”

“ mu cyumweru gishize byabayeho bane barafatwa ngira ngo boherejwe muri transit center. Operation zirakorwa, umutekano mukeya uhaba kubera abashumba biganje aho ngaho ariko barimo barafatwa.”

Uretse gutema abantu bakabakomeretsa nk’uko bigaragara mu mashusho y’iyi nkuru, byiyongeraho n’imvururu bateza mu mihanda bagahagarika n’imidoka.

Hagaragazwa kandi n’imiryango y’ibyuma itemeshwa imihoro, iyo banze kubafunfurira.

Uretse no gufungisha imiryango y’ubucuruzi,  iyo aba bashumba bakamejeje ntawe ushobora gukiza abo bari gukubita, nkuko byemezwa n’abaturage batuye utu duce tugaragaramo iki kibazo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-Musanze.

 Oct 14, 2023 - 02:38